Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

FERWAFA yahagaritse myugariro ukomeye wanyuze muri Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse myugariro w’ikipe ya Police FC, Ndizeye Samuel mu gihe kingana n’amezi 6 adakandagira mu kibuga nyuma yo gukubita umusifuzi umutwe.

Taliki 14 Mutarama 2024 ubwo ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye Police FC kuri Nyagatare Stadium, uyu mukino waje kurangira Sunrise FC yari iri imbere y’abafana bayo itsinze ibitego 2-1, gusa abakinnyi ba Police FC ntibigeze bishimira imisifurire bitewe nuko hari igitego cyabo cya 2 cyari gitsinzwe na Captain wabo Nshuti Dominic Savio cyanzwe kubera hari habayeho kurarira.

Umukino ukirangira myugariro wa Police,Ndizeye Samuel yasagariye umusifuzi wo ku ruhande, Nsabimana Patrick ari nawe wari wanze maze amukubita umutwe.

Amakuru yagiye ajya hanze avuga ko uyu mukinnyi yaba yarafatiwe ibihano bikomeye na FERWAFA mu ibanga,ariko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024 nibwo noneho FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyize hanze ibyemezo byafatiwe Ndizeye Samuel kubera iyi myitwarire itari myiza yagaragaje kuri uyu mukino.

Mu itangazo ryabo bavuze ko Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire yamuhanishije kumara amezi 6 atagaragara mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ituze mu bikorwa by’umupira w’amaguru ariko akaba yemerewe kujurira kuri ibi bihano mu gihe cy’agenwe n’amategeko.

Umwaka ushize ni bwo Ndizeye Samuel usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, yerekeje muri Police FC avuye muri Rayon Sports.

Gusa akiri mu ikipe ya Murera nabwo yagiye atangwa no kubona ikarita zitukura,ngira ngo iya vuba niyo yabonye ubwo batsindwaga na Musanze Fc ibitego bibiri mu mukino wari wabereye kuri stade Ubworoherane.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts