Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Felix Tshisekedi uri kwiyamamariza kuyobora DRC mu yindi manda yeruye ko azatera u Rwanda

 

Felix Tshisekedi uri kwiyamamariza kuyobora DRC mu yindi manda yaraye avuze amagambo yo gushotora u Rwanda. Yavuze ko igisirikare cye gikomeye k’uburyo gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma.Avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukwiye kurya buri menge kuko ngo ibya kera atari byo  by’ubu.Ayo magambo yayavugiye i Kinshasa ku kibuga cya Ndjili Sainte Thérèse aho yarangirije ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Iyi ibaye inshuro ya kabiri atuka u Rwanda n’Umuyobozi warwo kuko taliki 08 z’uku kwezi, ubwo yiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II y’isi.U Rwanda rwamaganye ibyo yavuze ruvuga ko ari “ubushotoranyi bugaragara kandi bweruye”.

Mu ijambo rye yavuze ubwo yarangizaga kwiyamamaza,  Tshisekedi yavuze ko afite umugambi wo gusaba Inteko ishinga amategeko ikamwemerera gutangiza intambara ku Rwanda.

Ubwo yavugaga ibi, mu Rwanda ho hari ibyishimo byo gutangiza uruganda rukora inkingo za malaria, coronavirus n’igituntu.

Tshisekedi yavuze ibi kandi nyuma y’igihe gito cyane Corneille Nangaa atangije ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ryashingiwe i Nairobi rikabamo imitwe irimo na M23 bamaze igihe barwana.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa DR Congo ubu imaze iminsi icyenda mu gahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Ni ngombwa kumenya ko M23 igenzura ahantu hanini harimo teritwari za Masisi na Rutshuru z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibyo Tshisekedi yagize iturufu yo kwiyamamaza hari abavuga ko bidakwiye kubera ko ubusanzwe abanyapolitiki bashaka gutorwa, bakoresha imvugo yo kubwira abaturage amajyambere bazabagezaho.Ntibisanzwe ko umuntu yiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu ashyize imbere intambara ku kindi gihugu.

Mu gihe abamushyigikiye bishimira imvugo ze bigaragara, abasesenguzi batandukanye bavuze ko amagambo aheruka gukoresha agereranya mugenzi we Paul Kagame na Hitler yarimo “kutigengesera mu mvugo”, nk’uko umwe yabyanditse ku rubuga X.Ibikorwa byo kwiyamamaza muri DR Congo byarangiye saa sita z’ijoro ryo kuru uyu wa mbere taliki 18, Ukuboza, amatora akazaba ku wa Gatatu taliki 20, muri uku kwezi.

Related posts