Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Federasiyo ya Algerie na CAF ntirujya imbizi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Algerie [AFF] rirashaka kwiyandukuza nk’Umunyamuruango w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF ku bw’impamvu ziswe izo kwirengagizwa.

Iri Shyirahamwe bivugwa ko nirimara kuva muri CAF, rizahita ryimukira mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Asie, AFC.

Amakuru ava muri kiriya gihugu gisanzwe gifite ikipe ya “Les Fennecs” inafite ibikombe bibiri bya Afurika, AFCON; avuga ko imwe mu mpamvu itumye iki gihugu kiri gutegura uyu mugambi, ari uko kibona nta jambo n’uruhare kigira mu myanzuro minini ifatwa mu mupira wa Afurika.

Indi mpamvu yatanzwe ishimangira uyu mwanzuro, ni umwanzuro wafatiwe Ikipe y’umunyamuryango wayo, USM Alger ubwo yaterwaga mpaga nyuma yo guheza ku Kibuga cy’Indege ikipe ya RSB Berkane yo muri Maroc mu mukino wa CAF Confederations Cup, bituma inasezererwa muri ½ cy’irangiza.

Uru ruhurirane rwose rwahamirije iriya Federasiyo ko ihezwa mu myanzuro ya ruhago ya Afurika, ihitamo kwisunga iya Asie isanzwe ari umuturanyi kandi ibarizwamo n’ibindi bihugu byinshi by’Abarabu.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Asie, AFC yashinzwe mu w’1954. Kugera ubu ifite abanyamuryango 47, bahinduka 48 mu gihe Algerie yaba yemerewe.

Les Fennecs za Algerie zifite ibikombe bya Afurika 2

Related posts