Kuri uyu wa Mbere wa tariki 24 Ugushyingo 2025, ingaboza za Repbulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) bafatanyije n’indi mitwe bahuje imbaraga irimo Wazalendo bagerageje kwisubiza umujyi wa Buhimba.Ni umujyi uherereye muri Gurupoma ya Waloa Yungu (muri Teritwari ya Walikale) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wigaruriwe na M23 mu Cyumweru dusoje.
Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje ubwo iyi nkuru yandikwaga rwari rukiri kumvikana i Buhimba, aho ingabo za leta zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa barimo FDLR, zagabye igitero kigamije kwirukana inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi.
Amakuru atangwa nabari ku kibuga cy’imirwano yemeza ko ibintu bikimeze nabi muri kariya gace.Ku rundi ruhande umutwe wa M23 ukomeje kwicuma wigira imbere aho nanone mu ijoro ryakeye amakuru yemeza ko wigaruriye agace ka Kilungutwe ko muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu mirwano AFC/M23 yafatiyemo intwaro nyinshi. Usibye Kilungutwe, AFC/M23 yanafashe agace ka Kimbili ko muri Teritwari ya Shabunda aho ingabo za Kinshasa zari zimaze icyumweru zihungiye.Ifatwa rya Buhimba rifungurira AFC/M23 inzira igana Kimua na Ntoto, indi mijyi ibiri ikomeye yo muri kariya gace igifitwe n’ingabo za Leta ndetse na Wazalendo.
Umuhanda wa Kimua–Ntotola uhuza n’umuhanda wa Walikale–Goma unyura i Ngora, kilometero 12 uvuye hagati ya Walikale, ndetse unyura Karete na Musenge ku muhanda RN3 uva i Mera hafi ya Ntoto unyuze Malembe.Imiryango ya sosiyete sivile yo muri Walikale irasaba inzego zishinzwe umutekano kongera ingufu mu kurinda inzira inyeshyamba ziri gukoresha mu kugota umujyi wa Walikale.
Kwigarurira Walikale kwa M23 byayiha kwerekeza kuri Kisangani banyuze Lubutu mu ntara ya Maniema. Abaturage basaba ko ingabo z’igihugu zashyira imbaraga mu bitero mu rwego rwo kubuza izi nyeshamba kwigarurira ibice bini by’igihugu.
