Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EXCLUSIVE Rayon sports yasinyishije umwataka wabiciye bigacika muri Uganda”Onyango”[INKURU].

Rayon sports yasinyishije umwata wabiciye bigacika muri Uganda”Onyango” wanabaye umukinnyi w’umwaka.

 Rayon sports imaze kwemeza ko yasinyishije rutahizamu  wafashije vipers  FC yo muri Uganda kwitwara neza uyu mwaka.

Kurmi ubu Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka,aho  yamaze gusinyisha umwataka ukomeye cyane nkuko bigaragara ku mashusho ye akomeje gucicikana

Uyu mwataka w’umugande witwa Onyango wakiniraga ikipe ya Vipers  yo mu gihugu cya Uganda biravugwa ko yaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri(2) muri rayon sports.

Onyango w’imyaka 24 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports kuri ubu akaba azajya yambara nimero 10.

Onyango si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye muri Uganda  ku babyeyi b’abagande  akaba ari naho akurira nubwo nyuma yaje kujya muri afurika yepfo.

Mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko amakipe ya MUKURA VS, APR FC,AS KIGALI  na Police FC ya hano mu Rwanda amwifuza, gusa birangira nta n’imwe imusinyishije ku mpamvu zamafaranga bananiwe kumvikana.

Uyu ni nyuma y’uko yari amaze kwitwara neza afasha Vipers Kwegukana igikombe , bikanarangira atowe mu kipe y’umwaka mu gihugu cya Uganda.

Onyango abaye umukinnyi wa kane Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, kuri ubu amakuru akaba avuga ko rayon sports ishobora no gusinyisha mu genzi we basanzwe bakinana cyo kimwe n’umunya-Ghana Olokwei Commodore.

Related posts