Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Euro2024: Espagne yihanije Croatia mu mukino Lamine Yamal yandikiyemo amateka [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu ya Espagne batazira “La Roja” yanyagiye iya Croatia ibitego 3-0 mu mukino ubimburira iyindi mu Itsinda rya Kabiri [B] mu Mikino y’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade ya Olympiastadion mu gihugu cy’u Budage.

Umukino watangiye Ikipe y’Igihugu ya Espagne iri hejuru ndetse abakinnyi bayo barimo Kapiteni Alvaro Morata bashaka igitego hakiri kare barekura amashoti gusa ntabakundire ngo agane mu izamu neza.

Uko iminota yagendaga n’Ikipe y’Igihugu ya Croatia yatangiye kwinjira mu mukino ndetse hari n’aho yashoboraga kubona igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Matteo Kovacic icyakora Umunyezamu Unai Símon ahagarara mu biti by’izamu neza cyane.

Umukino wakomeje gukinirwa ku muvuduko wo hejuru kugera ku munota wa 29 aho ikipe y’igihugu ya Espagne yabonye igitego gifungura amazamu gitsinzwe na Kapiteni Alvaro Morata ku mupira yari ahawe na Fabian Luiz usanzwe ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Nyuma yo gutsindwa igitego, abasore a Croatia babaye nkabavuye mu mukino bituma Espagne ikomeza kubashyiraho igitutu maze ku munota wa 32 uwitwa Fabian Luiz aterekamo igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Pedri Gonzalez.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe y’igihugu ya Espagne yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Dani Carvajal ku kazi keza kari gakozwe na Lamine Yamal amuha umupira; ibyahize bikugira umukinnyi ukiri muto ubikoze mu mateka ya Euro

Igice cya mbere cyangiye Espagne yamaze kwizera intsinzi kuko yari ikiyoboje ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri, Croatia yaje ishaka uko yakwishyura ndetse ikarata n’uburyo bwavamo igitego nkaho Josip Stanisic yabonye umupira mwiza arekuye ishoti Marc Cucurella araryitambika rivamo risanga Ante Budimir asonzemo umunyezamu ahita atabara.

Umukino wagiye urushaho gukonja uko iminota yasatiraga umusozo, kuko Espagne yari inyuzwe n’ibitego bitatu mu gihe Croatia yabona nta bushobozi ifite bwo kubyishyura. Impande zombi zaje gukora impinduka mu kibuga, ku ruhande rwa Croatia havamo Ante Budimir hajyamo Ivan Perisic naho ku ruhande rwa Espagne havamo Pedri Gonzalez hajyamo Dani Olmo.

Ikipe y’Igihugu ya Croatia yari yagize inzozi z’ikikango. Nko ku munota wa 78 Ikipe y’Igihugu ya Croatia yabonye penaliti ku ikosa Rodrigo Hernandez wari wasigaranye igitambaro cy’ubukapiteni yari akoreye Bruno Petkovic maze aba ari na we uyiteta gusa Unai Símon wari wagize uruhare muri penaliti ayikuramo neza cyane.

Lamine Yamal usanzwe ukinira FC Barcelona yandikiye amateka mashya muri uyu mukino aho yabaye umukinnyi ukiri muto ukinnye Euro aho yabikoze ku myaka 16 n’iminsi 338.

Ni Aagahigo kari gafitwe na Kacper Kozłowski ukomoka mu gihugu cya Poland aho yari yargashyizeho muri Euro ya 2020 afite imyaka 17 n’iminsi 246.

Espagne yahise iyobora itsinda mu gihe igitegereje umukino wa ugiye guhuza Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani na Albania saa Tatu z’Umugoroba kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena 2024.

Espagne yihanije Croatia
Lamine Yamal nyuma yo guha Dani Carvajal umupira uvamo igitego!
Kapiteni Alvaro Morata ni we wafunguye amazamu!
Abafana ba Espagne bari babukereye!

Related posts