Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Euro 2024: U Bwongereza bwinjiye busekura Serbie, bwiyunga ku bindi bigugu

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ibifashijwemo na Jude Bellingham yatsinze iya Serbie igitego 1-0, yiyunga ku bindi bigugu nk’u Budage, Espagne n’u Butaliyani byatsinze imikino yabyo ibanza.

Hari mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda rya gatatu aho “Kagoma” za Serbie zari zakiriye “Intare Eshatu z’u Bwongereza” kuri Stade y’amateka ya Arena Auf Schalke mu gihugu cy’u Budage.

Umukino watangiye u Bwongereza buri hejuru cyane n’amazina yabwo azwi cyane by’umwihariko mu kugumana umupira byanatumaga barema uburyo bukomeye imbere y’izamu, gusa abarimo Bukayo Saka, Phil Foden Walter na Harry Kane bikarangira nta cyo bakojeje umupira.

Bidatinze ku munota wa 13 u Bwongereza bwabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Jude Victor Bellingham. Ni nyuma y’uko Kyle Walker yacomekeye Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo agapira keza, maze na we nta kuzuyaza ahita azamura umupira imbere y’izamu Jude Bellingham ahita asekuramo umutwe mwiza; biba 1-0.

Na nyuma yo gutsinda igitego, u Bwongereza bwakomeje kwiharira umupira icyakoza na Serbia binyuze muri Dusan Vlahovic na Aleksandar Mitrovic bakanyuzamo bakagerageza kureba uko bakishyura n’ubwo bitahitaga bibahira!

Igice cya mbere cyarangiye u Bwongereza bukiyoboje igitego 1-0, nyuma y’iminota ibiri y’inyongera umusifuzi Daniele Orsato ahuha mu ifirimbi igisoza.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Serbie maze Nemanja Gudelj aha umwanya Ivan Ilic nyuma y’uko Filip Kostic usanzwe ukinira Juventus de Turin agize ikibazo cy’imvune akaza gusimburwa na Filip Mladenov.

Dragan Stajkovic utoza Serbie yongeye gukora impinduka agira ngo akomeze ubusatirizi yinjiza mu kibuga Dusan Tadic na Luka Jovic basimbura Aleksandar Mitrovic na Sasa Lukic; impinduka zatumye Serbie yongera gukanguka mu minota 64 y’umukino.

Byarindiriye umunota wa 68 ngo umutoza Gareth Southgate asimbuze Trent Alexander-Arnold wa Liverpool Conor Gallagher wa Chelsea. Ku rundi ruhande ku munota wa 73 Birmancevic yasimbuye Zivkovic, Jarrod Bowen asimbura Bukayo Saka; Kobbie Mainoo asimbura Jude Bellingham ku munota wa 86.

Nyuma y’iminota ine y’inyongera, Umusifuzi Daniele Orsato yahushye mu ifirimbi bwa nyuma maze u Bwongereza butahana amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsinda igitego 1-0.

U Bwongereza bwahise buyobora itsinda rya gatatu n’amanota atatu, Denmark na Slovakia nyuma yo kunganya 1-1 zaranganya inota rimwe, mu gihe Serbie itarabona inota na rimwe yicaye ku mwanya wa nyuma [4].

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku mbande zombi 

Ikipe y’Igihugu ya Serbie yari yabanje mu kibuga Umunyezamu, Rajkovic; Milenkovic, Veljkovic, na Pavlovic mu bwugarizi; Zivkovic, Sergej Milinkovic-Savic, Sasa Lukic, na Nemanja Gudelj, Kostic hagati mu kibuga; na ho Kapiteni Aleksandar Mitrovic, na Dusan Vlahovic bari bayoboye ubusatirizi.

Ku rundi ruhande Abongereza bakinaga mu buryo 4-2-3-1, bari babanje mu izamu Jordan Pickford; Kyle Walker, John Stones, Marc Guéhi, na Kieran Trippier mu bwugarizi; Trent Alexander-Arnold, Declan Rice imbere ya ba myugariro; Bukayo Saka, Jude Bellingham, na Phil Foden inyuma ya rutahizamu akaba na Kapiteni Harry Eduard Kane.

Jude Bellingham yunze ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo mu gukina amarushanwa atatu akomeye [Euro ebyiri n’Igikombe cy’Isi] bafite munsi y’imyaka 21!
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Bwongereza!

Related posts