Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: U Butaliyani bwakuye intsinzi mu menyo y’ingona, Luka Modric na bagenzi be bataha bubitse umutwe [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yabonye itike ya ⅛ nyuma yo kunganya na Croatie 1-1 mu minota ya nyuma mu mukino Luka Modric na bagenzi be barize amarira yabo ya nyuma bamaze gusezererwa mu mikino ya nyuma ihuza Ibihugu byo ku Mugabane w’u Barayi, EURO 2024 ikomeje kubera mu Budage kugera muri Nyakanga uyu mwaka.

Wari umukino usoza imikino yo mu itsinda rya Kabiri [B] aho Ikipe y’Igihugu ya Croatie yari yakiriye Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ku kubuga Red Bull Arena mu mujyi wa Leipzig [Stadìon] ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 24 Kamena 2024.

Umukino watangiye Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ihabwa amahirwe ndetse yari yahinduye bamwe mu bakinnyi bakinnye imikino ibiri ibanza, aho Retegui na Giacomo Raspadori bari bayoboye ubusatirizi, bitandukanye na Scamacca na Federico Chiesa bari basanzwe bakina.

Izi mpinduka ntizaje kubahira kuko Ikipe y’Igihugu ya Croatie yabarushije kwiharira umupira mu gice cya mbere nubwo Abataliyani babonye amahirwe menshi imbere y’izamu.

Byatumye igice cya mbere kirangira Ibihugu byombi biguye miswi 0-0.

Igice cya kabiri umutoza Luciano Spalletti yahise akora impinduka akuramo, maze Davide Frattesi yinjira mu kibuga asimbuye Lorenzo Pellegrini, mbere y’uko Federico Chiesa yinjira asimbuye Federico Dimarco.

Ku munota wa 54, Luka Modric yahushije penaliti. Ni nyuma y’uko Mateo Kovacic yarekuye ishoti mu rubuga rw’amahina maze Davide Frattesi awushyiraho akaboko maze nyuma yo kwifashisha VAR w’Umunya-Espagne, Danny Makkelie yanzura ko ari penaliti.

Luca Modric yaje gutera penaliti yubitse umutwe, maze mbere yo gutera abanza kunyerera gato maze Umunyezamu Gianluigi Donnarumma awukuramo neza ku ruhande rw’uburyo.

Ku munota wa 55, nyuma y’amasegonda make ahushije penaliti, Luka Modric yongeye kwiyunga n’Abanya-Croatie. Ni nyuma y’uko Croatie yafatiranyije Abataliyani bakishimira Umunyezamu Gianluigi Donnarumma, maze Ante Budimir arekura ishoti riremereye Umunyezamu arikuramo mbere y’uko Luca Modric asongamo n’umujinya mwinshi, biba 1-0.

U Butaliyani bwakomeje gusatira ku rwego rwo hejuru bubifashijwemo na Fratessi, Federico Chiesa na Nicolo Barella ariko abarimo Matteo Darmian bananirwa kubona igitego bamaze kugerageza uburyo bwinshi butandukanye.

Ku munota wa 86, u Butaliyani bwagombaga kubona igitego ku mupira wari uvuye mu ruhande rw’iburyo rwa Giovanni Di Lorenzo ariko rutahizamu Scamacca akererwaho amasegonda make cyane.

Ku munota wa 90+8, Mattia Zaccagni yatabaye u Butaliyani. Ni nyuma y’uko myugariro wa Bologna Ricardo Calafiori azamukanye umupira neza maze akawucomekera Mattia Zaccagni wahise arekura ishoti adahagaritse maze umunyezamu, Dominik Livakovic ntiyamenya uko bigenze, biba 1-1.

Umusifuzi Danny Makkelie yahushye mu ifirimbi bwa nyuma umukino urangira u Butaliyani bunganyije na Croatie igitego 1-1.

Nyuma y’imikino itatu yo mu itsinda rya Kabiri [B], Ikipe y’Igihugu ya Espagne irayoboye n’amanota 9/9, u Butaliyani bwazamutse ari ubwa kabiri n’amanota ane, Croatie iza ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri, isezereranwa hamwe na Albanie ya nyuma n’inota rimwe gusa.

Matteo Zaccagni nyuma yo kugomborera Croatie!
Abanya-Croatie batakaje itike ku munota wa munani w’inyongera!
Luka Modric yatowe nk’umukinnyi waranze umukino yakirana igihembo amarira!
Myugariro Ricaldo Calafiori nyuma yo gutanga umupira wavuyemo igitego!
Igitego cya Matteo Zaccagni cyo ku munota wa 90+8
Luka Modric yiyunze n’abafana nyuma y’amasezerano make ahushije penaliti!
Ibyishimo bisendereye ku Butaliyani!

Related posts