Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi yasezereye iy’u Butaliyani muri ⅛ cy’irushanwa ruhuza amakipe y’Ibihugu byo ku mugababe w’u Burayi, EURO 2024 nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024 kuri Stade Olympistadíon mu murwa mukuru Berlin w’u Budage wasifuwe n’Umunya-Pologne Szymon Marciniak.
Umukino watangiye mu isura itandukanye n’iyatekerezwaga na benshi, kuko Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi yihariye umupira Abataliyani barawubura neza cyane. Kapiteni Granit Xhaka, Remo Fleurer na Michel Aebischer bimanye umupira cyane hagati mu kibuga.
Bidatinze ku munota wa 35, Remo Fleurer yafunguye amazamu. Ni nyuma yo guhererekanya neza hafi y’urubuga rw’amahina rw’u Butaliyani, maze Ruben Vargas acomekera Remo Fleurer umupira na we ntiyazuyaza ahita yandika igitego cya mbere n’akaguru k’ibumoso.
U Butaliyani butari bwatangije mu kibuga abarimo Jorginho n’icyuho cya myugariro Ricardo Calafiori, bwakomeje kurushwa ari na ko babuhushwa uburyo bw’ibitego bukomeye binyuze muri ba rutahizamu nka Ruben Vargas na Breel Embolo; ibyatumye igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’igitego cya kabiri cy’u Busuwisi cyatsinzwe na rutahizamu Ruben Vargas ku isegonda rya 40. Ni nyuma yo kwakira neza umupira yari ahawe na Michel Aebischer maze areba uko umuzamu Gionalgui Donnarumma ahagaze maze amutera mu mfuruka, biba 2-0.
U Butaliyani butozwa na Luciano Spalletti wifuzaga kugombora yahise akora impinduka yinjiza mu kibuga Mattia Zaccagni wamutsindiye Croatia, havamo rutahizamu Stephan El Shaarawy usanzwe yatakira AS Roma.
Umukino waje kurangira u Busuwisi bukomeje muri ¼ naho u Butaliyani bubitse igikombe giheruka burasezererwa. U Busuwisi buzahura n’Ikipe izarokoka hagati y’u Bwongereza na Slovaquie nyuma y’umukino uzabahuza kuri iki Cyumweru.