Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yananiwe kuyobora Itsinda rya Kane nyuma yo kunganya n’Ikipe y’Igihugu ya Pologne igitego 1-1 mu itsinda ryarangiye riyobowe na Autriche nyumayo kwisasira u Buholandi ikabutsinda ibitego 3-2.
Hari mu mikino ya nyuma y’Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, aho mu Itsinda rya Kane hakinwaga imikino ya nyuma ku bibuga bya Signal Iduna Park na Olympiastadion mu gihugu cy’u Budage ahakomeje kubera EURO 2024 kugeza taliki 14 Nyakanga uyu mwaka.
Mu mukino waberaga ku kibuga gisanzwe ari icya Borussia Dortmund, Signal Iduna Park u Bufaransa bwanganyije na Pologne igitego 1-1. Ni igitego cy’u Bufaransa, Les Bleus cyaje mbere ku munota wa 56 kuri penaliti yatanzwe n’umusifuzi w’Umutaliyani Marco Guida nyuma yo kwifashisha VAR.
Kylian Mbappe wari wagarutse nyuma yo gusiba umukino banganyijemo n’u Buholandi kubera imvune y’izuru yagize, yahise afata penaliti ndetse ayinjiza neza maze iki gihita kiba igitego cye cya mbere mu mateka ye n’umukinnyi muri ano marushanwa ya EURO we ari gukina ku nshuro ya kabiri.
Ku munota wa 79, Ikipe y’Igihugu ya Pologne na yo kapiteni Robert Lewandowski kuri penaliti yayishyuriye igitego. Ni nyuma y’uko penaliti ya mbere yateye yakuwemo neza n’umunyezamu w’u Bufaransa, Mike Maignan ariko biza gusangwa yari yigiye imbere umusifuzi Marco Guida ayimusubirishamo abona kuyinjiza, umukino urangira ari 1-1.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi yari yakiriye iya Autriche mu mukino waje kurangira Autriche itsinze ibitego 3-2 ihita inayobora itsinda rya Kane; ibintu bitatekerezwaga ko byashoboka. Ni ibitego byitsinzwe na Donyel Malen, Romano Schmid aterekamo icya kabiri maze Marcel Sabitzer aza ashyiramo igitego cya gatatu kinatanga intsinzi.
Ku rundi ruhande, ibitego bya Cody Gakpo na rutahizamu Memphils Depay ntibyabashije kugira icyo bifasha u Buholandi kitari ukubagumisha ku mwanya wa gatatu, aho bategereje kuzareba niba bazazamuka nk’ikipe yatsinzwe neza “Meilleur Perdant”.
Ni itsinda rya kane riyobowe na Autriche n’amanota atandatu [6], u Bufaransa ku mwanya wa kabiri n’amanota atanu [5], u Buholandi ku mwanya wa gatatu n’amanota ane [4], mu gihe ikipe y’igihugu ya Pologne isoza iri tsinda n’inota rimwe [1].
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu nzira zayo harimo ko ishobora guhura na Portugal ya Cristiano Ronaldo mu gihe aya makipe yombi yabasha kugera muri ½ cy’irangiza.