Rutahizamu w’Ibihe Byose akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo ko kuba ari we mukinnyi rukumbi mu mateka y’irushanwa rihuza Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, Euro inshuro 6; agahigo yashyizeho nyuma yo gufasha ikipe ye gutsinda Repubulika ya Tchèque ibitego 2-1 kuri uyu wa Kabiri.
Wari umukino usoza imikino ibanza mu matsinda aho Ikipe y’Igihugu ya Portugal yari yakiriye iya Repubulika ya Tchèque kuri Stade Red Bull Arena i Leipzig mu Budage ahakomeje kubera imikino y’Igikombe cy’u Burayi Euro 2024.
Umukino watangiranye n’imvura nyinshi yagwaga mu bice bitandukanye by’u Budage, Ikipe y’Igihugu ya Portugal yihariye umupira ku cyigero cyo hejuru cyane ari na ko ibona za koruneri ariko abarimo Cristiano Ronaldo na Raphaël Leão ntibabasha kuboneza mu izamu.
Ku munota wa 25 Bernardo Silva yacomekeye Bruno Fernandes umupira mwiza hagati mu kibuga, maze Bruno awuhinduye imbere y’izamu Raphaël Leão akererwaho amasegonda make cyane.
Igice cya mbere kigana ku musozo, rutahizamu Cristiano Ronaldo yagerageje uburyo bukomeye akoresheje umutwe n’akaguru ke k’ibumoso mu bihe bitandukanye ariko umunyezamu wa Repubulika ya Tchèque agakora akazi gakomeye cyane; ibyatumye Igice cya Mbere kirangira bikiri 0-0.
Igice cya Kabiri Ikipe y’Igihugu ya Portugal yagitangiranye amarere akomeye cyane abarimo Cristiano Ronaldo, Bruno botsa igitutu izamu rya Staněk ariko ntibabyaze amahirwe babonye umusaruro.
Ku munota wa 62 Lukas Provod yaboneye Repubulika ya Tchèque igitego cya mbere. Ni nyuma yo guhengera abasore ba Portugal batiteguye maze nyuma yo guhererekanya ubugira kane, Vladimír Coufal acomekera Lukas Provod maze arekura ishoti riremereye cyane inyuma y’urubuga rw’amahina; biba 1-0
Nyuma y’iminota 7 yonyine, Portugal yishyuye igitego yari yatsinzwe. Ni nyuma y’umupira mwiza wari uzamuwe na Bernardo Silva, Nuno Mendes atereye n’umutwe myugariro Hranáč ahita awusatiraho aritsinda; biba 1-1.
Ku munota wa 86 Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatsinze igitego cya kabiri ariko kiza kwanga. Ni nyuma y’uko Cristiano Ronaldo yari ateye umutwe mu izamu umupira ugonga izamu uvamo uhura na Diogo Jota wari winjiye mu kibuga asimbuye asobyamo umutwe, gusa no gusanga Cristiano Ronaldo yari yaraririye igitego kiza kwanga.
Ku munota wa 90+2, Francesco Conceição yaboneye Ikipe y’Igihugu ya Portugal igitego cya kabiri. Ni nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Pedro Neto wari winjiye mu kibuga asimbuye maze ahindura umupira imbere y’izamu maze ba myugariro bananirwa kuwukuraho mbere gato y’uko Francesco Coinceição ateramo neza cyane; biba 2-1.
Umukino warangiye Portugal ibonye amanota atatu yayo ya mbere yiyunga ku bigugu nk’u Budage, Espagne, u Butaliyani, u Bwongereza n’u Bufaransa na bwo bwabonye amanota ya mbere.
Uyu mukino wahamije agahigo gakomeye cyane ka Cristiano Ronaldo ko kuba ari well mukinnyi rukumbi umaze gukina amarushanwa y’Igikombe cy’u Burayi Euro inshuro esheshatu [6].
Ni n’umukino kandi myugariro Pepe bakinana muri Portugal yashyiriyeho agahigo ko kuba ari we mukinnyi wa mbere ukinnye imikino ya nyuma ya Euro akuze kurusha abandi kuko afite imyaja 41 n’iminsi 113.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Diogo Costa yabanje mu izamu rya Portugal; João Cancelo, Pepe, Diogo Dalot, Rúben Dias, na Nuno Mendes mu bwugarizi; Vitinha, Bruno Fernandes na Bernardo Silva mu kibuga hagati; mu Rafaël Leão na Cristiano Ronaldo bari bayoboye ubusatirizi.
Ku ruhande rwa Repubulika ya Tchèque Staněk yari mu biti by’izamu; Holeš, Hranáč, Krejčí; na Coufal mu bwugarizi, Souček, Provod, na Sulc bari mu kibuga hagati, mu gihe Doudera; Kuchta, na Patrik Schick bari bari bayoboye ubusatirizi.