Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: Cristiano Ronaldo na Portugal ye bakambakambye imbere ya Georgia yitabiriye bwa mbere

Ikipe y’Igihugu ya Portugal ya rutahizamu Cristiano Ronaldo yatsinzwe n’iya Georgia ibitego 2-0 mu mukino usoza iyo mu matsinda mu mikino y’irushanwa ry’Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO 2024 rikomeje mu gihugu cy’u Budage kugera taliki 14 Nyakanga 2024.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Kamena 2024, Saa Tatu z’ijoro ku kibuga VELTINS Arena [Stadíon], haberaga umukino wa gatatu wo mu itsinda rya Gatandatu [F], aho ikipe y’Igihugu ya Georgia yitabiriye ku nshuro ya mbere yari yakiriye iya Portugal ibitse Igikombe cya 2016.

Umukino watangiye ikipe y’igihugu ya Georgia itangira itungurana ku munota wa kabiri gusa yari yamaze gufungura amazamu. Ni igitego cyaturutse ku makosa Antonio Silva yarakoze atanga umupira nabi uhita wifatirwa na Georges Mikautadze nawe awushyira kwa Khvicha Kvratskhelia ahita awutereka mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa Ikipe y’Igihugu ya Portugal yari yakoze impinduka mu kibuga ku bakinnyi bari basanzwe babanzamo, yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura ndetse ari na ko ibona uburyo nk’aho ku munota wa 16 Cristiano Ronaldo yarekuye kufura yari iremereye gusa umunyezamu ashyira umupira muri koroneri.

Ku munota wa 29 Pedro Neto yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Cristiano Ronaldo agiye kuwukina baramukurura birangira ukinwe na Francisco Conceição arekura ishoti gusa rinyura impande y’izamu gato cyane.

Nubwo ikipe y’igihugu ya Georgia yarushwaga guhererekanya umupira ariko nayo yanyuzagamo igasatira binyuze ku musore wayo Khvicha Kvaratskhelia usanzwe akinira ikipe ya Napoli yo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Igice cya mbere cyarangiye Georgia igikomeje kuyobora n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Robert Martínez akora impinduka mu kibuga akuramo Joao Palhinha hajyamo Rúben Neves.

Nyuma yo gukora impinduka yakomeje gukina isatira ishaka igitego cyo kwishyura nkaho Diogo Dalot yarekuye ishoti riremeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa birangira umunyezamu wa Georgia arikuyemo arishyira muri koroneri.

Ku munota wa 53, myugariro Antonío Silva yakoreye ikosa Luka Lochoshvili ari mu rubuga rw’amahina gusa umusifuzi ntiyasufura ariko nyuma y’iminota ibiri umukino ukomeje, VAR iza kuguhamagara ajya kureba avavayo atanga penaliti.

Yahise iterwa neza na Georges Mikautadze ayitereka mu nshundura igitego cya 2 cy’igihugu ya Georgia kuba kirabonetse, kiba n’igitego cye cya gatatu muri iri rushanwa aho ayoboye abandi.

Akazi k’ikipe y’igihugu ya Portugal kahise kikuba Kabiri ikomeza gukina irema uburyo imbere y’izamu ndetse arinako umutoza wayo akomeza gukora impinduka mu kibuga ariko birangira kwishyura byanze itsindwa na Georgia ibitego 2-0.

Undi mukino wo muri iri itsinda rya nyuma rya Gatandatu [F] wakinwaga, ni uwo ikipe y’igihugu ya Turukiya yatsindagamo Repubilika ya Tchèque ibitego 2-1.

Nubwo Portugal yatsinzwe ariko ntabwo byayibujije kuzamuka muri 1/8 ariyo iyoboye itsinda mu gihe Turukiya ariyo ya 2 n’amanota 6, Georgia ikaba iya 3 n’amanota 4 naho ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Tchéque yo ikaba ku mwanya wa 4 n’inota 1.

Muri rusange, ⅛ Ikipe y’Igihugu ya Portugal izisobanura n’iya Slovenia, Türkiye icakirane na Autriche; mu gihe Georgia yo izahura n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Cristiano Ronaldo ntiyishimiye imisifurire kuri uyu mukino!

Georgia yishimiye bikomeye kurenga amatsinda ku nshuro ya mbere bari bitabiriye EURO!

Related posts