Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

EURO 2024: Amarira ya Cristiano Ronaldo na Nyina yahinduwe ibyishimo n’Umunyezamu ashyira Portugal muri ¼

Ikipe y’Igihugu ya Portugal ibifashijwemo n’Umunyezamu, Diogo Costa, yatsinze iya Slovenie bisabye penaliti mu mukino kizigenza Cristiano Ronaldo yahushije penaliti, ihita isanga u Bufaransa muri ¼ cy’irangiza mu marushanwa y’Igikombe gihuza Amakipe y’Ibihugu by’i Burayi, EURO 2024 ikomeje kubera mu gihugu cy’u Budage.

Wari umukino usoza iya ¼ wakinwe kuri uyu wa Mbere taliki 1 Nyakanga 2024 kuri Stade iherereye mu mujyi wa Stuttgart, ukaba ari umukino wasifuwe n’Umutaliyani, Daniele Orsato.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatangiye isatira ku rwego rwo hejuru binyuze mu mipira Bruno Fernandes Miguel Borja yahinduraga imbere y’izamu ariko rutahizamu, Cristiano Ronaldo na Rafaël Leão bananirwa kuboneza mu biti by’izamu.

Ku munota wa 12, Bernardo Silva yakebye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashikasha Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro na Bruno Fernandes, birangira umupira batawushyikiriye urarenga.

Kugera ku munota wa 35, abasore ba Portugal bakomeje kotsa Slovenie igitutu binyuze mu bakinnyi bayo b’abahanga nka Vito de Ferreira Vitanha, Bruno Fernandes, Rafaël Leão na Cristiano Ronaldo bakareba uburyo [3] na za koruneri [4], ariko gutera mu izamuka ryari rurinzwe na Jan Oblak bikomeza kuba ingorabahizi.

Ku munota wa 43, Slovenie yamanutse yihuta cyane maze rutahizamu, Benjamin Sesko arekura ishoti rikomeye cyane n’ubwo ryasanze umunyezamu, Diogo Costa ahagaze neza arawufata.

Nyuma y’iminota ibiri y’inyongera, Umusifuzi w’Umutaliyani, Daniele Orsato yahushye mu ifirimbi isoza igice cya mbere bikiri 0-0.

Portugal yatangiye igice cya kabiri nk’uko yasoje icya mbere, maze ku munota wa 46, João Cancelo amaze kugaragura ba myugariro Bijol ashyira umupira ahatererwa penaliti icyakora Abanya-Slovenie bawukuraho ntacyo ubyaye; ibintu byatumye na bo batangira gusatira.

Ku munota wa 61, Benjamin Sesko yasigaranye na Pepe bonyine, baragereka Sesko arusha Pepe imbaraga gusa agiye gutera mu izamu umupira unyura hanze y’izamu rya Diogo Costa.

Roberto Martínez utoza Portugal yakoze impinduka akura mu kibuga Vito Ferreira Vitanha, yinjizamo Diogo Jota ku munota wa 66 agira ngo akomeze ubusatirizi, mbere y’uko ku munota wa 75 Rafaël Leão aha umwanya Francesco Conceição.

Ku munota wa 71, Cristiano Ronaldo yagerageje ishoti rya 17 muri EURO 2024 kuri Coup Franc nyuma y’ikosa ryari rikomerewe kuri Nuno Mendes Tavares, ariko uyu mugabo ubitse Ballon d’Ors eshanu awutera hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 88, Cristiano Ronaldo yashoboraga kugeza ikipe ye muri ¼ nyuma yo guhabwa umupira na Diogo Jota ariko arekuye ishoti rikomeye n’akaguru k’ibumoso umunyezamu, Jan Oblak awukuramo icyizere kiratikira.

Nyuma y’iminota ine y’inyongera umusifuzi Daniele Orsato yahushye mu ifirimbi yanzura ko umukino urangira bikiri 0-0.

Ku munota wa 104, Cristiano Ronaldo yahushije penaliti yagombaga kutanga itike. Ni nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Diogo Jota maze Cristiano Ronaldo arekuyemo penaliti umuzamu, Jan Oblak ayijugunya muri koruneri, agace ka mbere karangira gatyo.

Ku munota wa 114, Pepe yakoze ikosa rikomeye Benjamin Sesko amutwara umupira yisanga wenyine n’umuzamu ariko ananirwa kuwurenza umuzamu Diogo Jota awukuramo. Byahise bitima avanwa mu kibuga we na João Cancelo basimbuzwa Ruben Neves na Nelson Semedo, n’ubwo nta cyo byatanze kugera iminota 120+1 yuzuye, Umusifuzi w’Umutaliyani Daniele Orsato atanga uburenganzira bwo kujya muri za penaliti.

Umunyezamu Diogo Costa yahereye kuri penaliti ya Josip Ilicic akuramo ageza ku ya 3 ya Verbic ajygunya hanze, maze Cristiano Ronaldo, Bruno Fernandes na Bernado Silva barazinjiza ku ruhande rwa Portugal birangira ari penaliti 3-0.

Portugal yahise isanga u Bufaransa muri ¼ cy’irangiza, nyuma y’uko u Bufaransa bwatsinze u Bubiligi bigoranye igitego 1-0.

Kera kabaye Portugal yaje gukomeza muri ¼!
Cristiano Ronaldo akimara guhusha penaliti yari mu minota y’inyongera yarize na nyina aho yari yicaye muri Stade araturika ararira.
Umunyezamu Diogo Costa usanzwe akinira ya FC Porto yakuyemo penaliti eshatu za mbere afasha Portugal kujya muri ¼!

Related posts