Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Espoir FC isigaranye abakinnyi 7 bonyine, RIB yayinjiriye mu kibazo

Ikipe ya Espoir FC iherutse kugwirwa n’isanganya ryo guterwa mpaga eshanu no kubuzwa gukina imikino ya kamarampaka “Play Offs” yari ifitiye itike, nyuma yo guhamywa amakosa yo gukinisha umunyezamu Christian Milemba Watanga atujuje ibyangombwa, kuri ubu isigaranye abakinnyi 7 bonyine.

Ni amakosa yagaragaye nyuma yo gutangirwa ikirego na AS Muhanga yari iyikuriye mu itsinda B, maze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na ryo ryanzura ko iyi kipe yo mu karere ka Rusizi yamburwa ububasha bwo gukina “Playoffs” isumbuzwa AS Muhanga.

Ibi byashegeshe uwitwa urugingo rwa Espoir FC wese kuva ku mufana uyifanira mu karere ka Rusizi no hanze kugera ku bakinnyi bayo, akarere ka Rusizi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahaye iriya kipe arenga miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikunde igere ku ntego zayo.

Espoir FC y’umwaka wa 2023/2024 yari yarubakiwe kuzamuka mu kiciro cya mbere nta kabuza, nyuma y’umwaka umwe imanutse; ibintu byatumye abakinnyi benshi iyi kipe yasinyishije yarabahaye amasezerano y’umwaka umwe.

Umutoza Lomami Marcel yahawe umushinga ngo awuyobore neza cyane nk’umutoza mukuru. Yahawe abakinnyi bakomeye bagombaga kubimufashamo uhereye kuri murumuna we Lomami Frank, Kibengo Jimmy, Munyeshyaka Gilbert “Lukaku”, Jimmy Mbaraga, Nyange Adnan, Matumona Kisombe Noel, Biraboneye Aphrodis “Bingwa”, Murengezi Rodrigue, Christian Milemba, Saaka Yussuf ndetse n’abandi benshi uko bari 18.

Nyuma y’uko kiriya kibazo kibaye, bose barigendeye abandi amasezereno yabo yararangiye kuko mu bakinnyi 34 bari bagize ikipe, hasigaye abakinnyi 7 bonyine biganjemo abakiri bato bari barahawe amasezereno y’igihe kirekire.

Espoir FC yagombaga kuzamuka mu cyiciro cya Mbere 

N’ubwo iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bakomeje kuba hafi yayo dore ko bakusanyije arenga miliyoni 140 yo kuyifasha kubaho utabariyemo ayatangwaga n’abantu ku giti cyabo by’umwihariko “abashabitsi” bo mu Mujyi wa Rusizi, Kamembe.

Ikipe yakomeje guhemba neza cyane nk’uko byahoze mu cyiciro cya Mbere, ndetse n’uduhimbazamusyi tuzira ku gihe.

Ku cy’umusaruro w’imbere mu kibuga, iyi kipe na ho yari hejuru kuko yatsinze Vision FC ndetse na AS Muhanga bari bahanganiye kuzamuka bahagarariye itsinda B, maze izamuka iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57 mbere gato yo guterwa mpaga na AS Muhanga ku mukino wa nyuma ndetse ikanayishora mu nkiko z’umupira.

RIB yinjiye mu kibazo cya Espoir FC 

Nyuma y’uko Abanya-Rusizi bateye hejuru basaba ko abagize uruhare muri ariya manyanga bakurikiranwa bavuga ko “bakiniye ku marangamutima yacu, imisoro yacu n’amafaranga y’akarere”, amakuru yizewe avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwaba rwarinjiye muri kiriya kibazo.

Hari kugenzwa mbere na mbere ababa bihishe inyuma yo gucurisha impapuro za Christian Milemba ndetse n’abo bafatanyije.

Igikurikiyeho kuri Espoir FC kugera ubu ni ugukina imikino y’icyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2024/2025, mu gihe hagitegerejwe kureba niba iyi kipe yashinzwe ahagana mu w’1973 itajyanwa mu cyiciro gikurikiyeho kuko bivugwa ko Christian Milemba yaba yarakinnye imikino hafi ya yose ikipe yakinnye, kandi itegeko riteganya ko buri mukino yagaragayemo Espoir izajya iterwa mpaga.

Abakinnyi benshi basinyiye Espoir amasezerano y’umwaka umwe, bahise bigendera
Abafana ba Espoir ntibumva uko ikipe yabo itazamutse kandi bayishyigikiraga cyane [Ifoto: RYVCP_Kamembe on X]

Related posts