Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese wowe uzi uruhe rurimi mu rukundo! Dore indimi 5 ukwiye kumenya iyo utazimenye ntabwo wakwirirwa ujya gutesha umwama w’ abandi umutwe

 

Urukundo rugira Isi yarwo, rugira aho rufata ndetse abarubamo bagira ururimi baganiramo kandi bakumvikana nk’uko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

Abahanga mu rukundo bagira bati:” Urukundo ntabwo ari amagambo”. Abandi bati:” Kugira ngo utsindire umuntu wihebeye ni uko umwereka ibikorwa”.Aya magambo yose aratwereka ko urukundo ntaho ruhuriye n’ururimi abantu bavuga yerekana ko hashobora kuba hari urundi rurimi rwisangamo.

Urugero: Umunsi umwe umugabo yafashe inzira ajya gusubira inshuti ye yari ituye kure y’iwabo gusa muri metero nkeya agiye kumugisha inama kuko yari amaranye n’umugore we umwaka ariko batajya imbizi.

Uyu mugabo agezeyo  yatekerereje mugenzi we iby’uwo mugore we n’uburyo urugo rumunaniye.Maze mugenzi we amuha inama yo kugenda akiga ururimi rumwe rw’urukundo mu ndimi zigera muri 5 , amusezeranya ko nyuma yo kurufata bizacamo.Uyu mugabo yaragiye ashyira mu bikorwa inama yahawe agaruka ashimira avuga ko byakunze.

Ese ni izihe ndimi z’urukundo ababana bakwiriye kumenya ?

Burya ni ingenzi cyane kumenya neza igikenewe kugira ngo urukundo rwawe rubashe kujya mbere.

1.Ururimi rwo kwemera.Buriya ururimi rwambere rutuma urukundo rwawe ruramba kandi rukagera kure wifuza , ni ‘Ukwemera’. Numara kwemera uwo mukundana, uzabasha no kujya umubwira amagambo meza gusa.Uzamubwira ngo ‘Ndagukunda’, ndetse n’indi mitoma yose uzi uzayimuhundagazaho kuko wamaze kumenya ko ariwe wawe.

2. Igihe gikwiye.Uru rurimi ruri mu  zambere abakundana bagomba kumenya ku ikubitiro.Umuntu numuha umwanya , ukamuha igihe muri kumwe mwishimanye , museka azishima kabone n’ubwo ntakindi wavuga byonyine umwanya umuhaye ni igitabo cy’amagambo atazarangiza kumva.Gukunda umuntu ntabwo ari uguhora ubivuga ahubwo ni uguhora umuha umwanya ubundi akaba ariwo wivugira.

3.Ibikorwa by’urukundo.Ururimi rw’urukundo ruri ku mwanya wa Gatatu , ni ibikorwa by’urukundo.Wabyanga wabyemera uru rurimi nutarwiga , urukundo rwawe ntabwo ruzigera rubaho.Ibikorwa biruta amagambo .Ibyo ukorera umuntu bituma agukunda ndetse bikakuvugira mu gihe wowe udahari.Umusore witwa Rudah, yakunze umukobwa amara imyaka 2 amubwira ko amukunda undi yaranze kumwumva ariko umunsi umwe yamuhaye impano y’akantu yari yarabuze ,umukobwa yahise umubwira ko nawe amukunda.Uwo.musore yatabawe n’urwo rurimi yari yize muri uwo mwanya.

4. Impano.Ibi biragendana n’ururimi rurubanziriza.Impano ni nziza kuko zivuga aho wowe wananiwe.

5. Kumukoraho.Kimwe mu byo abakundana bakwiye guha agaciro ni ugukoranaho bya hato na ahato.Ibi bituma urukundo rwabo ruba ntamakemwa ndetse rukarushaho kuba rwiza.Umugabo witwa Chapman, yavuze ko buri wese afite ururimi rw’urukundo azi kandi aha agaciro kandi akaba arirwo rumufasha kwiyegereza uwo yakunze.Uru rurimi nirwo rutuma uha impano uwo mukundana , ukamwereka urukundo , akagukunda nawe ukamukunda.

Related posts