Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese wigeze uba mu rukundo ariko rudafatika? Ese ujya wibaza niba urukundo rudafatika rubaho?Dore bimwe mu bimenyetso biranga urukundo rudafatika.

Ese wigeze uba mu rukundo ariko rudafatika? Ese ujya wibaza niba urukundo rudafatika rubaho? Hari igihe ushobora kuba wibwira ko uri mu rukundo ariko mubyukuri urukundo urimo rukaba rudafatika na busa urimo kuruhira ubusa.

Nk’ uko inzobere mu mibanire y’ abantu babigaragaza hari ibimenyetso bishobora kwereka umuntu ko urukundo arimo ntaho rugana cyagwa se ntacyerekezo gifatika rufite.

Ikigaragaza urukundo rudafatika ni uko uyu munsi ruba rushyushye ariko umunsi ukurikiyeho ugasanga byahinduye isura ndetse rusa n’ urutarigeze kubaho. Urukundo rudafatika kandi ni rwarundi rutabasha kwihaganira ibigeragezo. Ikindi kiruranga ni uko nta gitekerezo cyo gushinga urugo umusore n’ inkumi bakundana baba bafite.

Dore rero bimwe mu bimenyetso biranga urukundo rudafatika:

1.Umukunzi wawe si byose kuri wowe:Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza urukundo rudafatika. Ubusanzwe umuntu ukunda by’ukuri aba ari byose kuri wowe , asobanura byinshi mu buzima bwawe. Ni hahandi wumva mutatandukana ndetse ko bibayeho byakuvuna umutima. Ariko mu rukundo rudafatika, uba wumva umusore/umukobwa mukundana niyo mwatandukana ntagihombo waba ugize, ko adahari ubuzima bwawe bwakomeza nta mpungenge.

2.Ntahazaza:Urukundo rufatika rugira icyerekezo n’intego. Abantu bakundana urukundo nyarukundo bagaragarizanya amarangamurima nta mbereka, hejuru y’uko bakundana, baba bafitanye ubushuti bufatika,…Mugihe mu rukundo rudafatika abakundana bagaragarizanya amarangamutima gake gashoboka , nta hazaza, nta ntego bafite cyangwa icyerekezo cy’urukundo rwabo.

3.Nta bihe byiza mugirana:Biragoye ko abantu bakundana urukundo rudafatika bagirana ibihe byiza . Aha ndashaka gusobanura byabihe bitibagirana, wicara ukibuka ukumva uhise ukumbura umukunzi wawe, byabihe bituma urukundo rwanyu rurushaho kugira ingufu.

4.Guhora mushwana:Kutumvikana mu rukundo cyangwa mu mubano ni ibintu bibaho kandi ntakabuza bigomba kubaho kuko ntabwo iteka abantu bahuza byose. Ikigaragaza ko muri mu rukundo nyarukundo ni uko iyo hari icyo mutumvikanyeho cyangwa hari aho mugonganye, mugira uko mukemura ibibazo vuba kandi mu mutuzo. Ariko niba wowe n’umukunzi wawe muhora mushwana bihoraho kandi bikagorana kwiyunga ni uko urukundo rwanyu rudafatika.Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana, uyu munsi urukundo rukaba rushyushye ariko ejo rukazima kandi iteka mugapfa udukosa duto , menya ko urukundo rwanyu ntaho rugana. Binabayeho mukabana, urugo rwanyu ntirwazamara kabiri cyangwa mukajya muhora mu ntonganya.

5.Ntiwizera umukunzi wawe/Ntumwiyumvamo:Icyizere no kwiyumvanamo hagati y’abakundana n’ibintu by’ingenzi cyane mu rukundo. Kuba rero utazi neza niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, kuba utazi neza uko agufata, kuba ushidikanya niba ari wowe wenyine akunda, n’ibindi bisa nabyo bishobora kukwereka ko urukundo mukundana rudafashije.

6.Kuvugana gake/kubonana inshuro nke zishoboka:Mu bintu biranga urukundo nyarukundo, kuvugana no kumenya uko mugenzi wawe ameze n’ingenzi. Mu ndimi z’amahanga nibyo bita communication. Niba rero mutagira igihe gihoraho cyo kuganira no kumenya amakuru ya buri umwe, urukundo rwanyu tangira urugireho amakenga. Ntiwambwira uburyo bwakwira cyangwa igihe runaka kigashira utazi amakuru n’uko umukunzi wawe amerewe ngo nurangiza unyemeze uburyo icyo murimo ari urukundo.Hambere iterambere ritaraza nibwo byagoranaga ariko nabwo abakundana bohererezanyaga amabaruwa cyangwa bagasurana uko babishobojwe. Kuri ubu communication yaroroshye kuburyo bitagoranye kurara umenye uko umukunzi yiriwe yemwe mukaba mwagirana n’ikiganiro n’ubwo mutandukanyijwe n’intera ndende. Niba biba rimwe na rimwe, harimo ikibazo.

7.Nawe ubwawe ntuzi niba ukunda umukunzi wawe:Hari igihe bibaho ko umusore cyangwa umukobwa yibaza niba amarangamutima agaragariza mugenzi we niba ari urukundo cyangwa ari agahararo bikamuyobera. Niba rero nawe ubwawe utazi ibyo urimo ni uko urukundo mukundana rudafatika.

Related posts