Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ese wari ukazi! Burya igitunguru gifasha igitsina gabo kuba indashyikirwa mu gikorwa cyo gutera akabariro? Dore uko bimeze…

Ku mugabo ni ingenzi cyane kugira umusemburo wa Testosterone uhagije kugirango abashe gutera akabariro neza no gushimisha umugore we kuko uyu musemburo ufasha mu kugira ubushake buhagije n’umurego.

Akamaro ka Testosterone

Uyu musemburo mu ntangiro ufasha imyanya y’ibanga y’umugabo gukura neza ndetse no kugira ibiranga umugabo n’imikaya ya kigabo, ijwi rya kigabo, ubwanwa…Kubura uyu musemburo cyangwa kugira muke cyane bitera indwara zitandukanye nka: diyabete, melitus, ubugumba, Kwibagirwa bikabije, Kwiheba, indwara z’umutima…

Wakwibaza uti igitunguru gifasha iki?

Ibitunguru byatangiye gukoreshwa mu myaka 7000 ishize. Ibikoreshwa cyane ni ibitunguru bitukura, iby’umweru ndetse n’iby’umuhondo. Umuryango wa World Health Organization wita ku by’ubuzima wagaragaje ko abaturage bo ku kirwa cya Okinawa baramba cyane kandi ko biterwa n’uko barya imboga  zitandukanye cyane cyane ibitunguru.

Ese koko igitunguru cyaba gituma umugabo yitwara neza mu gutera akabariro?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko igitunguru gifasha mu gukorwa k’umusemburo witwa Luteinizing Hormone ufasha cyane mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ukanafasha mu ikorwa ry’umusemburo wa Testosterone(Ingenzi cyane mu bijyanye no gutera akabariro ku mugabo nk’uko twabivuze hejuru).

Mu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba z’ingabo bwerekanye ko nyuma yo kuzigaburira umutobe wakuwe mu bitunguru mu gihe cy’ibyumweru 8 gusa byazamuye ku kigero cyo hejuru uyu musemburo wa Luteining Hormone. 

Bityo kurya ibitunguru byinshi kandi kenshi ni kimwe mu bizamurira umugabo ku kigero cyo hejuru ibijyanye no gutera akabariro, bigafasha imyanya myibarukiro ye gukora neza ndetse bikazamura n’ubushake bwe bwo gutera akabariro

Uko bikoreshwa

Abahinde bamaze imyaka myinshi bakoresha igitunguru n’umuti wongera ubushake bwo gutera akabariro.Mu buryo bwa gakondo, abahinde bafata ibitunguru ukabivanga n’amavuta y’inka bakongeramo akayiko k’ubuki ubundi bakabirya.

Gusa ibi udashoboye kubirya ushobora no guhekenya ibitunguru bibisi(salade) cyangwa se ukabiswana n’imbuto igihe ukora umutobe wazo.

Related posts