Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ese waba warigeze wibaza “Wagner Group” abakomando ba Putin bazonze Ukraine? Menya byinshi kuri bo..

Wagner Group

Bo ubwabo biyita ” Wagner Group” abacancuro b’ inkorokoro, abakomando kabuhariwe bakorera Uburisiya bari muri Ukraine ihanganye n’ icyo gihugu mu ntambara itoroshye , ni bamwe mu bakomeje kumvikana cyane mu matwi yabantu kubera ibyo bari gukora muri iyo ntambara.

Aba barwanyi kandi ntiwabura kuba hari uko ubazi , niba waragiye ukurikiranira hafi intambara zo muri Syria , Libya na Repubulika ya Centafrique , na Mali , nta kabuza izina ‘ Wagner Group’ si rishya mu matwi yawe kubera inshuro ryagiye rivugwa n’ abantu benshi hirya no hino.

Ni umutwe bivugwa ko uri no muri Ukraine mu rugamba u Burusiya buhanganyemo n’ iki gihugu.

Byavuzwe ko wiganje mu Burasirazuba mu gace ka Donbas , aho urwana ku ruhande rw’ abaharanira ko iki gice cyibohora kuri Ukraine.

Hari n’ amakuru yagiye avugwa ko bamwe muri mu basirikare b’ uyu mutwe boherejwe i Kiev bahawe ubutumwa bwo kwica Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Uyu mutwe Wagner Group watangijwe na Dmitry Utkin, wahoze ari mu mutwe udasanzwe w’ igisirikare cy’ u Burusiya( Special Forces).

Raporo nyinshi za Loni ntizihwema kwikoma aba barwanyi zibashinja ibikorwa byinshi bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu nko kwica abasivili , gusahura n’ ibindi..

Umuherwe witwa Yevgeny Prigozhin buvugwa ko ari inshuti ya hafi ya Perezida Putin ni we ushyirwa mu majwi cyane nk’ umuterankunga mukuru wa Wagner Group.

Prigozhin yakuye umutungo we mu bucuruzi bwa Restaurant na hotel. Akunze kwitwa” umutetsi wa Putin” kuko Putin yamaze igihe kinini arira muri restaurant ze.

Bivugwa ko Leta y’u Burusiya ikoresha Wagner Group mu kubungabunga inyungu z’u Burusiya mu mahanga, kubera ko byoroshye guhakana uruhare rwa Leta mu bikorwa by’uyu mutwe.

Ngo Leta y’ u Burusiya ikoresha uyu mutwe mu kubungabunga inyungu z’ u Burusiya mu mahaga , kubera ko byoroshye guhakana uruhare rwa Leta mu bikorwa by’ uyu mutwe.

Ibi ni ukubera ko mu busanzwe Itegeko Nshinga ry’ u Burusiya ritemera imitwe yigenga ya gisirikare nka Wagner. Bisobanuye ko n’ ubwo habaho imikoranire, yabo mu bwiru.

Ibi binshimangira ko hari amayeri ahambaye akoreshwa kugira ngo uyu mutwe ukusanye abacancuro imbere no hanze y’ igihugu.

Abawurimo bivugwa ko bahembwa hagati ya 2.650 $ ndetse ko bagenerwa ubuhimbazamushyi bitewe n’ ibikorwa.

Uretse kuba muri Syrie na Ukraine , Wagner ifite ibirindiro mu bihugu bitandukanye bya Afurika nka Centafrique. Izi ngabo kandi zagaragaye muri Mali, Sudani , Madagascar na Libya aho barwanaga ku ruhande rwa Gen. Khalifa Haftar.

Wagner Group yatangiye kumenyekana mu 2014 ubwo u Burusiya bwafataga agace ka Crimea kari k’ ubutaka bwa Ukraine.

Related posts