Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese umutoza wa Sunrise FC Muhire Hassan ntiyaba yatangiye kunanirwa inshingano akaba ari kurenganya ba Rutahizamu be???

Kuri iki cyumweru ikipe ya police FC yakuraga Sunrise FC mu mukino ufungura shampiyona Ku mpande zombi, uyu mukino ukaba warangiye ari ibitego 2 bya Police FC k’ubusa bwa Sunrise FC .

Nyuma y’umukino umutoza mukuru wa Sunrise FC Muhire Hassan yabajijwe ku kibazo cyo kubura ibitego kwa Sunrise FC, asubiza agira ati “Nt’abataka mfite. Buriya umupira w’amaguru muvuga ni umwe n’umupira w’amaguru nyawo ni ibindi.

Ni ukuvuga ngo abataka bahari ntabwo bahuza n’ibintu mba nshaka gukina, ubwo ndaza kugerageza mpuze n’imikinire yabo kuko njyewe nkeneye umukinnyi rutahizamu nyirizina ukina 9 (full striker) uwo ntawe mfite.

Buriya Yafesi usubiye mu bitego 14 yatsinze nta gitego cyo muri box [mu rubuga rw’amahina] kirimo. Mukogotya nawe nuko, Babuwa atsinda ibitego by’imipira igarutse. Abo bose n’ubwo bafite ibitego nta n’umwe ukina nka nimero 9 wa nyawe.”

Nyuma yo gutangaza ibi abantu benshi batangiye kumushidikanyaho bavuga ko uru rwitwazo rudafatika cyane afite abataka batatu bari mu batsinze ibitego byinshi umwaka ushize w’imikino hano mu Rwanda barimo Samson Babuwa watsinze ibitego 9, Yafesi Mubilu watsinze ibitego 14 na Mukogotya Robert watsinze ibitego 13.

Ikindi Abantu bavuze ni uko atarakwiye kujya mu itangazamakuru asebya abataka be ndetse ko kubushobozi bwa Sunrise FC aba bataka bahagije.

Related posts