Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese umukobwa arakugora? Akunda kwiburisha cyane? Hano twaguteguriye umukino wamukina na we ukamutsinda.

Hari igihe umusore akunda umukobwa kandi na we amukunda , ariko agakoresha uburyo bwose bwo kukugora kugira ngo mukundane usa naho umuhatiriza cyane kurusha imbaraga we ubwe yakoresha kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera. Hari igihe abakobwa hari ubwo biburisha , bikagorana kubabona atari uko bafite akazi cyangwa se badahari ahubwo ari ukugira ngo bagorane cyangwa se akaba atanagushaka. Kwiburisha no ku kwirengagiza ni umwe mu mukino abakobwa benshi bakunda gukina iyo waberetse ko ubitayeho.

Dore rero bimwe mu bintu wakora mu gihe umukobwa ukunda akoresha uburyo bwose ngo umwirukankeho:

1.Igirire icyizere ariko ntukabye: Umukobwa ashobora kukunanira kugira ngo amenye neza ko umukeneye ndetse ko hari n’ icyo wakora kugira ngo umubone. Abakobwa bose bakunda abasore bifitiye icyizere ubwabo , …. Umusore uvuga agasohoza kandi akaba yarabibonye ukimwirukaho.

2.Gerageza cyane: Niba we atakwitayeho , ntabwo ugomba kumubura. Muvugishe. Gerageza mube muri kumwe n’ ubwo bitakunda ariko gerageza, mushakire indirimbo akunda uzimuhe, mwereke utuntu twiza ku mbuga nkoranyambaga. Niba yarakaye mube hafi. Uyu mukobwa azashiduka yaguhaye umwanya kuko yari akeneye ibintu byose wakoze.

3.Tuma agukumbura:Niba ari kwiburisha cyangwa ari kukugora cyane , menya ko ashobora kuba ashaka ko mubonana ariko akaba abikora mu ibanga rikomeye. Tuma amenya ko ubuzima ari bwiza muri kumwe. Sohokana n’ inshuti zawe , mwifotoze , amafoto uyashyire ku mbuga nkoranyambaga hanyuma umuhamagare nko mu minsi micye ibyo ubikoze bizatuma umukumbura kandi agutekereze.

Inkomoko: Lovepanky.com

Related posts