Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese ukunda kwibaza niba umusore mumaze igihe mukundana atajya agusohokana? Iya 2 abasore twese tuyihuriyeho.

Gusohokana n’umukunzi wawe ni igikorwa cyiza kandi gishimisha. Ni umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere n’ahazaza h’urukundo rwanyu. Bibaho kandi ko umusore mukundana mwaba mumaranye igihe kinini atajya agusohokana bitewe n’impamvu nyinshi atakubwira.

Ku myaka 78 arashinja Donald Trump ibyaha birimo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Dore aho bahuriye.

Mu rukundo rwanyu umusore mukundana akora uko ashoboye ngo akugaragarize ko agukunda ariko mu gihe cyose mumaranye ntaragusaba ko mwasohokana.

Haba kujyana mu minsi mikuru, gusohokana mukagira ahantu mwicara mugafata kamwe mukaganira ku rukundo rwanyu, kugusohokana mu birori runaka n’ahandi.Muri rusange ntarigera na rimwe agusohokana ahantu hateraniye abantu benshi. Wibaza impamvu ariko byarakuyobeye. Hari impamvu nyinshi zishobora kuba zituma yifata akaba ataragusohokana. Zimwe muri izo mpamvu zishobora kuba zibitera nizo tugiye kurebera hamwe.

  1. Afite abandi

Iyi ni imwe mu mpamvu ishobora gutuma umuhungu mukundanye igihe atajya afata umwanya ngo agusohokane. Kuba afite abandi bakobwa akunda cyangwa bamukunda, bishobora kuba impamvu ifatika idatuma agusohokana. Akaba ashaka kukwereka urukundo ariko ntibimenyekane hanze.

Amakuru atari meza ku bantu bitwara igihe kinini babuze ibitotsi, dore icyo abaganga bakuburira kirakomeye cyane…

  1. Ntabwo yizera ko ari we ukunda gusa

Umusore mukundana ashobora kuba akeka cyangwa abona atari we wenyine mukundana. Kubera iyo mpamvu atekereza ko kugusohokana byaba ari uguta igihe cyangwa kwiha amenyo y’abasetsi, gusohokana n’umukobwa ukundwa n’abasore benshi.

  1. Ntabimenyereye

Ashobora kuba atamenyereye gusohokana n’abakobwa. Nubwo abakobwa aribo bagira amasoni,hari n’abahungu bazigira. Kugusohokana nacyo ni igikorwa kimutera isoni. Ikindi gishobora kubitera ni uko atamenyereye gutereta. Uri umukobwa wa mbere akundanye na we cyangwa se na bake bakundanye ntawe yigeze asohokana.

  1. Ufatwa vuba

Ushobora kuba uri umukobwa woroshye utazi guhakanira abasore n’abagabo baza kugutereta. Kuba rero yagusohokana, abona ko bashobora kumugutwara ariwe wakwijyaniye. Bikaba nka wa mugabo wasohokanye umugore we muri hoteli Kiyovu, bikarangira amubwiye ngo yitahane yabonye abandi bamwitaho.Umugabo agataha aririmba urwo abonye. Iyi mpamvu ituma yumva mwakomeza gukundana ariko gusohoka akabyirinda ngo hato aho hatazagira undi uha urukundo ukamuca mu myanya y’intoki ariwe ubyikururiye.

  1. Ntagahunda ihamye agufiteho

Gusohokana n’umuhungu cyangwa umukobwa bisobanura byinshi. Bumwe mu butumwa bw’ingenzi muba muha abahisi n’abagenzi ni uko mukundana kandi buri umwe muri mwe yafashwe. Kuri we kubera ko ntagahunda ihamye agufiteho,yanga kugusohokana ngo atisibira amayira. Ntaba ashaka ko abandi bakobwa babona ko hari uwo yihebeye.

  1. Ntiwamubwiye ko ubikunda

Hari abahungu bibera aho bagategereza ko umukobwa ababwira icyo ashaka ko amukorera. Kuba mukundanye igihe,akaba ataribwirije,nawe ukaba utaramubwiye ko bigushimisha kandi bikunyura nayo ni impamvu ishobora kuba yarabiteye.

  1. Ategereje igihe cya nyacyo

Abasore bamwe na bamwe bagenza ibintu gahoro cyane. Kuri we afite igihe yabigeneye abona gikwiriye. Ashobora no kuba ari kwiga ukuntu yazabigenza kikazakubera igikorwa cy’urukundo kizagushimisha ndetse uzahora wibuka ubuzima bwawe bwose.

  1. Ntumuteye ishema (Presentable)

Iyo umusore asohokanye n’umukobwa bigira impamvu nyinshi. Kumugaragariza urukundo ni imwe murizo. Burya ariko ahanini hiyongeraho ni uko aba ashaka kwereka rubanda ko afite umukobwa atereta, bakundana w’igitangaza, mwiza kandi umwizihiye,..

Kuba rero abona wamuhesha amanota mabi , ahitamo kugufata nk’igitegwajoro (umukobwa udafite igikundiro kuburyo wamusohokana). Ushobora kwibaza uti ese ni ukubera iki ankunda kandi abona ntamuhesha ishema? Impamvu ni nyinshi zabitera. Ariko ahanini aba afite icyo agukurikiyeho kitari urukundo nk’uko wowe ubyibwira:Akeneye ko muryamana gusa, agukurikiyeho amafaranga cyangwa ubutunzi ufite, abona ushobora kumufahsa kubona akazi cyangwa kuzamurwa mu ntera ,…

  1. Ntabushobozi afite

Kuba adafite ubushobozi buhagije bimutera kwifata ngo atagayika mwasohokanye. Kuri we aba abona aho kugira ngo agusohokana ahasebere, byaruta akabyihorera,akaba ategereje igihe azabonera ubushobozi buhagije ,akabona kugusohokana ndetse akahacana umucyo.

Inkomoko: www.Lifehack.com

Related posts