Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ese nta guteshuka ku nshingano twabona kuri RIB kugeza ubwo KAZUNGU yica Abantu 14 bose ataratahurwa?

Kazungu Denis w’imyaka 34 y’amavuko, yagarutsweho na benshi cyane by’umwihariko mu itangazamakuru, nyuma yo kwiyemerera ku mugaragari ko yishe abantu 14 barimo abo avuga ko yatetse mu isafuriya.

Ni Umugabo wari usanzwe atuye mu Mudugudu wa Gashikiri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro. Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye ku icumbi ryaho yavaga.

Mu kiganiro cyahuje Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi baheruka kugirana n’itangazamakuru kuwa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, RIB yabajijwe niba hatarabaye uburangare mu gukumira icyaha kugeza ubwo uyu mugabo yica abantu 14 bose ataravumburwa.

Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga, yavuze ko abakora ibyaha baba bafite amayeri menshi cyane ku buryo akenshi  batahurwa  bamaze gukora amahano menshi.

Yabitangaje agira ati “Inshingano ya mbere dufite yaba RIB na Polisi ni ugukumira ibyaha, iteka iyo habayeho icyaha, haba habaye icyuho. Ariko niko bimeze muri sosiyete ntabwo wafunga ibyuho byose kuko abakora ibyaha ni abantu baba bafite ubushishozi kugira ngo bashobore gukora ibyaha badafashwe.”

Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko Kazungu mbere y’uko atangira gukora ibyaha akurikiranyweho, yabanje kubitegura ari na yo mpamvu RIB yaba yaratinze kubitahura.

Ati “Yabayeho mu buzima busanzwe n’abandi bose kugeza igihe atangiriye umushinga we wo kwica abantu, akabakuraho telefoni, amafaranga, arabipanga, ajya gushaka inzu ahantu hawenyine, hakikijwe n’imirima idafite abaturage, akora ibyo mwabonye yakoze.”

Col. (Rtd)  Ruhunga yemera ko koko habayeho uburangare gusa yizeza abanyarwanda ko umutekano uhari.

Ati “Bitagizwemo  uburangare na buke ku nzego zose, nta cyaha cyaba. Kazungu yatoranyije abantu yica, yabigambiriye, azi ko ari abantu badafite ubakurikirana. Bariya bantu bose nta muntu n’umwe wigeze aza gutanga ikirego ko yabuze umuntu.

Ntabwo ibyo bidukuraho ikimwaro kuko ntabwo dushinzwe kurinda abantu bataha aho baba gusa turinda abanyarwanda bose, niyo mpamvu byageze aho agafatwa. Umutekano mu Rwanda urarinzwe, ibyaha birakumirwa cyane.”

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Kazungu Denis afungwa ku wa 27 Nzeri 2023 agafungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere y’uko atangira kuburana  mu mizi.

Kazungu aregwa ibyaha bigera mu  10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison MUTABAZI yatangaje ko Kazungu atatanze ikirego kijuririra gufungwa by’agateganyo, gusa ngo urukiko ntiruragena itariki azatangira iburana.

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

Related posts