Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ese kubera iki abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bahabwa amanota hazajya gahenderwa ku ki? Ibyatangajwe n’ Inama y’ Abaminisitiri

 

 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2024 , nibwo Inama y’ Abaminisitiri yateranye yari iyobowe na Perezida Kagame ,Aho yemeje umushinga w’ Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, uteganya amavugurura atandukanye ashingiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.

Amakuru avuga ko Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda riteganya uburyo bw’amanota y’imyitwarire, bugena amanota atangwa buri mwaka, mu rwego rwo gushishikariza abayobozi b’ibinyabiziga kwitwara neza no guhana abakora amakosa, uteganya kandi ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amanota y’imyitwarire n’ibyerekeye ihazabu bizatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ririmo kuvugururwa.

Iri tegeko kandi risobanura uburyo bwiza bwo gukomeza guteza imbere uru rwego, harimo nko gushyiraho ibigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga.

 

 

 

Related posts