Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese kubera iki abantu badakabya cyane mu rukundo aribo ukunze gusanga aribo bashaka vuba kurusha abarurambamo? Igitekerezo.

Burya abantu benshi ku isi bagira urukundo rwinshi gusa kugira amahitamo birabagora cyane. Nshingiye ku bushakashatsi nakoze nabonye ko umuntu ugira urukundo rwinshi kuva mu rujijo ruri hagati n’ ukwiriye kumubera umugore bimugora.

Akaba ari nayo mpamvu nkeka ko abo twita ko bakunda cyane batinda gushaka abadakunda cyane bikaborohera kuba bashaka vuba. Mpereye ku badakunda cyane , ashobora guhura n’ umuntu akamubonamo ibyo we yumva yaburaga.

Urugero k’ umuntu udakunda cyane iyo aje akeneye umugore ashobora kureba niba ufite ikinyabupfura, wakubaha mama we , ibyo bigatuma agukunda akagushira mu rugo.

Ngarutse gato ku bagira urukundo rwinshi usanga amarangamutima amwigarurira maze uwo akunze cyane agaharanira kumuhindura uwo ashaka ko aba we kandi burya ntibipfa gushoboka. Urugero , nshingiye ku bushakashatsi nakoze nabonye ko abahanzi n’ ananyabugeni bakora ibitu bijyanye n’ urukundo cyane. Koko baba barufite kuko akenshi 79, 9% yibyo tuvuga ni ibiba biturimo.

Nshingiye kuri ibyo rero nasanze abahanzi n’ abanyabugeni barenga amamiliyari bashaka batinze ugereranyije n’ abandi bantu , ahanini biterwa nuko baba bifuza ko uwo bakundana banifuza kurushingana aba agomba kubatetesha bikabije akanabereka impamvu akwiriye kuba muri uwo mwanya. Kubera ko baba bariremeye umukunzi umeze nka malayika kandi nta muntu usa na malayika ubaho , barwana no gushaka umuntu umeze gutyo bikarangira bamubuze hanyuma babona imyaka ibasize bagapfa gutoragura dore ko ubuze inda yica umugi.

Mu kwanzura, Umunyarwanda yaciye umugani ngo utinda mu isoko ugacura ibihaha abandi batwaye amaroti… Urukundo ntabwo ari imibare aho gatatu guteranyaho gatatu biba gatandatu , fata umwanzuro.

Urukundo rushingira ku cyizere no kwishyira mu mwanya w’ abandi , ntukitege ko uwo ukunda akubera malayika ahubwo uzagerageze abe ari wowe umuba kuko mugenzi wawe naba agukunda by’ ukuri azakwigiraho mwese mukundane kahave.

Related posts