Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese koko imibonano mpuzabitsina ni yo ikomeza urukundo? Dore ibintu ushobora gukorera uwo ukunda akanyurwa.

Abari mu rukundo baba bifuza guhorana mu munezero umwe akaba umunezero wa mugenzi we, benshi mu rubyiruko bazi ko kunezerwa mu rukundo ari ukuyamana n’uwo ukunda, rimwe rimwe iyo abyanze hari n’abatandukana ngo kuko ubwo ntamukunda.Hari ibintu umuntu ashobora gukora akanezeza uwo akunda, gusa benshi bibeshya cyane ko imibonano mpuzabitsina ari yo musingi w’urukundo ariko si yo y’ibanze ndetse ntiyakanabaye ngombwa mbere yo kurushinga.

Dore bimwe muri ibyo ni ibi bikurikira:

1.Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2.Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3.Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4.Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5.Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6.Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7.Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8.Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9.Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

10.Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

11.Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha

12.Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyangwa se muri restora.

13.Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima (ibi biba byiza ngo iyo bikozwe n’umuhungu).

14.Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagra kenshi.

15.Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushakisha byibura iminota mike ujye ahantu hatari urusaku hanyuma umuhamagare wibuke no kumubwira ijambo ngo “ndagukunda” (I love you).

16.Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

17.Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

18.Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

19.Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira n’ibindi bitandukanye ariko mwirinde kubana ahantu hamwe ( mu gipangu kimwe).

20.Jya wibuka amatariki afata nk’ingirakamaro mu buzima bwe nk’itariki ye y’amavuko, iy’umubatizo we, umunsi w’umutagatifu we n’izindi kandi umwereke ko wabyibutse.

Related posts