Inkundura yo gushaka igikombe cya Championa irakomeje, aho ikipe ya APR FC yamaze gukura Rayon Sport kumwanya wa1 bikaba bivugwako yabigezeho ibanje gukora ma guyi no guteza umwuka mubi mu ikipe ya Rayon Sport.
Ubusanzwe ayamakipe asanzwe ahangana kuva cyera ndetse akagenda abigaragaza umunsi kumunsi, kurubu biravugwako ikipe ya APR FC itifuza gutaka igikombe cya Championa ndetse amakuru akanavuga ko yaba iri kubigiramo uruhuare mugutuma kwa mukeba Rayon Sport barushaho gushwana aho guhuza ngo bashake igikombe.
Abavuga ibi, bemeza ko ikipe ya Rayon Sport mbere gato yuko ikina umukino na Marine Fc,hari bamwe mubakinnyi bayo baba baraganirijwe ko ikipe ya APR FC Izabagura bityo ibasaba ko badakwiriye kwivunisha ngo kuko bazatangira gukorera iyikipe umwaka utaha, abavuga ibi kandi bavuga ko abakinnyi barimo umu zamu wa Rayon Sport ngo baba barariye amafranga ya ruswa bityo iyikipe igatsikira by’amaherere.
Benshi bemezako niba koko hari aho ikipe ya APR FC yaba ihuriye n’umwuka mubi ukomeje kuvugwa munzove ngo ntakintu nakimwe byazayimarira usibye gukomeza guhurira nuruva gusenya mumarushanwa mpuzamahanga benshi bemeza ko ijyamo itabikwiriye ngo kuko ibikombe itwara biba bitanyuze mumucyo ngo ahubwo usanga igenda ihekwa byahato nahato yagera aho kwigenza igakubitwa inshuro.