Umwe mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports mu bihe bitandukanye, Habiyakare Saïdi, yatangaje amagambo akomeye ku miyoborere iriho muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.Mu kiganiro yagiranye na SK FM ku munsi wejo, Habiyakare yavuze ko aterwa ipfunwe no kubarirwa mu bayobozi b’iyi kipe bavuga ko batuma isubira inyuma kubera imiyoborere idahwitse.
Uyu mugabo wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports mu mwaka wa 2008, yavuze ko ubuyobozi buriho bwuzuyemo abantu badakwiye imyanya bafite, kandi ko ari byo byashyize ikipe mu rungabangabo.
Ati: “Twatengushye aba-Rayons, ikimbabaza ni uko mbarirwa muri abo bantu. Ntewe ipfunwe no kuba mbabarwamo. Injiji yagiye mu mwanya ufata icyemezo iba ari icyorezo.”
Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’imiyoborere kigaragazwa no gushyira abantu badafite ubushobozi mu myanya ikomeye, mu gihe abafite ubumenyi n’ubunararibonye basigazwa inyuma.
Yunzemo ati : “Dogiteri yabaye igisambo, uwarangije kaminuza aba injiji, utararangije n’amashuri yisumbuye aba ari we ushinzwe abo bantu. Ikizava muri ubwo buyobozi ni iki?”
Habiyakare yavuze ko atari gutunga urutoki umuntu ku giti cye, ahubwo ko abarebwa n’ayo magambo bakwiriye kwisuzuma no gufata umwanzuro.
Yongeyeho ko mu gihe cyose ubuyobozi buzagendera ku gushyira imbere abantu badafite ubushobozi, ikipe izakomeza kugenda isubira inyuma.
Yagize ati: “Iyo abantu b’abanyabwenge bagizwe abatagira icyo bavuga, ubuyobozi burasenyuka. Uko ni ko Rayon Sports iri kugenda.”
Umunyamakuru yamubajije niba yumva Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ari ikibazo gikomeye, amusubiza ko niba koko ari we kibazo, abayobozi bakwiye kumukuraho.“Nta cyumweru gishize mpamagaye Martin Rutagambwa na Rwagacondo Emile mbabwira nti ‘Ese mwumva nta soni mufite z’abantu babicaje bakabaha ikipe? Mubona mutabafitiye umwenda?’ Hari aho ibintu bigera umuntu akabura ibyo avuga, agahitamo guceceka.”
Habiyakare yavuze ko ikibazo cy’imiyoborere mibi muri Rayon Sports gishingiye ku muco wo kudahana, ibintu ngo byamunaniye kwihanganira.“Umuco wo kudahana ni wo wicishije Rayon Sports. Iyo ataba Muvunyi, Thaddée ntiyaba akiri muri Rayon Sports. Muhirwa Prosper na Thaddée ntibashobora kubana muri iyi kipe. Niba abayobozi batorwa imyaka ine, bayiyobore neza ariko nyuma bagende.”
Yasoje avuga ko atazongera kugira uruhare mu miyanzuro ya Rayon Sports igihe Mushimire Jean Claude azaba akiri mu buyobozi, amushinja gutanga amategeko n’amabwiriza adakwiye.
Habiyakare yasabye abafana n’abanyamuryango ba Rayon Sports gukunda ikipe yabo ariko bakajya banayisabira ubuyobozi bufite intego, ubwitonzi n’ubushishozi, kugira ngo ikipe yongere kugaruka ku isonga.
