Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese Ikipe y’Amagaju FC yakunga mu rya Gorilla FC ikababaza Rayon Sports ??? ibyo ugomba kumenya mbere y’uyu mukino

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri ikipe ya Rayon Sports irakira Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali Pele stadium i Saa 18H00.

Aya makipe yombi aheruka gukina umukino muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka wa 2019, icyo gihe Rayon Sports yatsinze Amagaju ibitego 2 -1. Mu mikino icumi iheruka kubahuza Amagaju yatsinze umukino umwe wabaye mu mwaka w’imikino wa 2017-2018, Rayon sports yatsinzemo 8 banganya 1.

Mu mikino 2 ya shampiyona bamaze gukina muri uyu mwaka amakipe yombi afite amanota 4, Rayon Sports yatsinze Gasogi united ibitego 2-1, inanganya na Gorilla FC ubusa k’ubusa. Amagaju yanganyije na Mukura Victory sports igitego 1-1, itsinda Etincelles FC I ibitego 2-0. kurutonde rwa shampiyona Amagaju ari ku mwanya wa kabiri mu gihe Murera iri ku mwanya wa 4.

Abatoza b’amakipe yombi n’abanyamahanga ikindi niwo mukino wa mbere bagiye guhura. Ikipe izatsinda umukino izahita ijya ku mwanya wa mbere, itegereze uko andi makipe azitwara .

Amagaju FC batazira Inkuba zesa yashinzwe mu mwaka 1935, akaba abarizwa mu Karere ka Nyamagabe. Rayon Sports batazira Gikundiro yashinzwe mu mwaka 1965, ishingirwa mu karere ka Nyanza. Aya makipe yombi akomoka mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino ni ibihumbi 3000FRW ahasanzwe, ibihumbi5000FRW ahegereye VIP, ibihumbi 10000FRW muri VIP n’ibihumbi 20,000FRW muri VVIP.

 

Related posts