Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese byari bikwiye ko umutoza atakazwaho amafaranga angana gutya ? menya akayabo umutoza w’u Rwanda azahabwa ku mukino wa Senegal gusa

U Rwanda na Senegal barakina kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Huye, uyu mukino uzatozwa na Gérard Buscher usanzwe ari Umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA.

Gérard Buscher yahawe inshingano zo gutoza umukino wa Senegal nyuma yaho uwari umutoza mukuru Carlos Alos Ferrer yeguye kuri iyi mirimo akajyana n’umutoza wari umwungirije.

Kuri uyu munsi Kglnews yamenye amakuru avuga ko Kugirango Gérard Buscher yemere gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi  ku mukino rufitanye na Senegal yabanje kwemererwa ibihumbi bitatu (3k) by’Amadorari, Ni ukuvuga arenga miliyoni 3FRW ku mukino umwe gusa. Impamvu yabaciye aya mafaranga n’uko mu masezerano yasinye hatarimo gutoza.

Ibi byatumye benshi bakomeza kuvuga ko imikorere yabashinzwe ikipe y’igihugu na siporo ya hano mu Rwanda muri rusange ikiri ikibazo.

Umukino w’u Rwanda na Senegal uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri. Isaha umukino uzatangiriraho ni saa 21h00 za hano mu Rwanda.

Gérard Buscher hamwe na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Bizimana Djihad
Gérard Buscher na Seninga Innocent bazafatanya gutoza umukino w’u Rwanda na Senegal

Related posts