Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ese biterwa ni iki gituma abagabo b’ abana beza badakunze kuramba mu rukundo ahubwo bakunze kubabara cyane.

 

Ese namwe mujya mu bibona ko abagabo bafite imico myiza badakunze kuramba mu rukundo? Ese biterwa ni iki?

Hari imyumvire ivuga ko abagabo b’ abana beza bakunze kugira ibibazo mu rukundo kuko hari imyitwarire ibitandukanye n’ abagabo bifitiye icyizere cyangwa badatinya gufata ibyemezo bamwe bazwi nka bad boys.

Abagore ntibishimira abagabo bagaragara nk’ abana beza kubera izi mpamvu zikurikira tugiye kukurondorera muri iyi nkuru?

1.Bashyira inyungu z’ abandi imbere y’ izabo: Aba bagabo bakunda guha abandi umwanya wa mbere aho gushyira imbere inyungu zabo. Iyo bigeze mu rukundo, bafata igihe cyabo cyose bitaye ku mukobwa kurusha uko bita ku byo ubwabo bakeneye. Ibi bituma batakaza agaciro, kuko baba basa n’ abatariho cyangwa abiteguye gukora icyo ari cyo cyose kugira ngo bakundwe.

2.Bagira ubwoba bwinshi no kutizera ko bakenewe: Ushobora kwibaza niba umugabo mwiza agukunda by’ ukuri cyangwa niba agufata nk’ igisubizo cy’ icyuho afite mu buzima. Akenshi ,aba bagabo b’ abana beza babura icyizere ,bagashaka urukundo Aho babonye hose kuko bumva badakunzwe cyangwa batari ingenzi.

3.Batanga ibyishimo bike mu rukundo:Iyo umugabo aboneka buri gihe ,akihutira gukora icyo umukobwa asabye cyose kandi bigasa n’ aho adafite icyo yifuza, bigira ingaruka mbi. Abagore bishimira Ishyaka ,ibyiyumviro bishya ,no gutungurwa ariko abagabo b’ abana beza basa n’ ababoneka igihe cyose nta cyanga cyangwa udushya.

4.Ntibagaragaza intego zabo nyakuri:Aba bagabo bakunda guhisha ibyo bashaka by’ ukuri. Nubwo baba bashaka urukundo cyangwa umubano wihariye, bakomeza kugenda bihisha ,bagakora ibishoboka byose ngo birinde guterwa utwatsi. Mu gihe abandi bagabo bafite icyizere bo babivuga uko biri, abagabo b’ abana beza bakomeza kugenda buhoro buhoro,bikarangira batabonye ibyo bifuzaga.

Ni ubwo abagabo b’ abana beza babonwa nk’ abifitiye umutima mwiza , bakwiye kwiga kugira icyizere , gushyiraho umurongo, no kumenya agaciro kabo aho kwita gusa ku bandi. Urukundo rukeneye imbaraga, icyizere ,no kumenya gutanga no kwakira mu buryo bwuzuzanya.

 

Related posts