Imibanire myiza hagati y’abashakanye ishingiye ku bintu bitandukanye birimo kuganira, kwizerana, kwubahana no gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo igaragara nk’ikintu gisanzwe mu buzima bw’abashakanye, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bifite umumaro uhebuje ku mubiri, ku mutima, no ku mubano w’abashakanye.
1. Kurushaho kwegerana no kongera urukundo: Imibonano mpuzabitsina isanzwe izwiho gutuma habaho kurekurwa kw’imisemburo nka oxytocin, izwi nka “hormone y’urukundo.” Iyi misemburo ituma abantu barushaho kugirana icyizere no kunga ubumweUbushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Harvard Medical School bugaragaza ko abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina kenshi baba bafite amahirwe menshi yo kumva bafite ihumure n’urukundo hagati yabo, bigatuma bakemura amakimbirane byoroshye.
2. Kugira ubuzima bwiza bw’umubiri: Imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’imyitozo ngororamubiri yoroshye. Ku bantu bakora imibonano nibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru, ubushakashatsi bwa Pennsylvania State University (2016) bwagaragaje ko bagira ubudahangarwa bw’umubiri buri hejuru, bikabarinda indwara zitandukanye harimo ibicurane. Byongeye, gukora imibonano kenshi bituma umutima ukora neza, bikagabanya ibyago byo kurwara umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso.
3. Kugabanya stress n’agahinda gakabije (depression): Iyo abantu bakora imibonano mpuzabitsina, umubiri urekura imisemburo ituma umuntu yumva ashimishijwe (endorphins), bikagabanya stress n’agahinda. Ibi bituma abashakanye babasha guhangana n’ibibazo bya buri munsi bafite imbaraga zo kubivamo batirengagije urukundo rwabo.
4. Kongera icyizere mu rukundo no mu mibereho rusangeGukora imibonano mpuzabitsina kenshi bigira uruhare mu gutuma abashakanye biyumvamo icyizere. Umwe yumva yishimiwe, yakiriwe kandi afite agaciro mu buzima bw’uwo bashakanye. Ibi bikarushaho kubaka icyizere hagati yabo no mu mibanire yabo n’abandi bantu.
5. Gukumira ubushukanyi no kurinda gucana inyuma: Nubwo gucana inyuma bitashingirwa gusaku kutagira imibonano, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abantu babasha kunezeza abagabo cyangwa abagore babo mu mibonano, hari amahirwe menshi ko batajya kuyishakira ahandi. Uburyohe bwo kugira umubano uhamye, uhamuriza, kandi ubyara ibyishimo hagati y’abashakanye butuma buri wese yumva afite aho aherereye.
6. Kongera amahirwe yo gusama ku bashakanye babyifuza: Kubashakanye bifuza abana, gukora imibonano mpuzabitsina kenshi kandi ku buryo buhoraho bishobora kongera amahirwe yo gusama. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bakora imibonano kenshi bagira intanga nziza kandi nyinshi, bityo bikorohera abagore gusama.
Imibonano mpuzabitsina si igikorwa gusa cyo kunezererwa ku mubiri, ahubwo ni umusingi w’ingenzi mu kubaka umubano mwiza hagati y’abashakanye. Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi, iyo ikozwe mu rukundo, mu bwumvikane no mu cyubahano, ni imwe mu nkingi z’ingo zifite icyerekezo, zikomeye, kandi zibyara umunezero mu rugo.
Inama: Ni ngombwa ko abashakanye baganira ku buryo bakeneye gukora imibonano, igihe, n’uko buri wese yishimira kubikora. Gutega amatwi no kumva ibyifuzo by’undi ni ingenzi kurusha byose.