Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese Amagaju FC yafata umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda??? shampiyona igeze aharyoshye

Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda kuri iki cyumweru irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu, ikipe y’Amagaju FC iraba ikina na As Kigali.

Ikipe ya As Kigali niyo iraba yakiriye Amagaju, Kuri sitade ya Kigali Pele guhera i Saa 15h00. Amagaju yaherukaga muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mwaka wa 2019, imikino 15 aya makipe yaherukaga gukina, As Kigali yatsinzemo imikino 9, Amagaju FC atsindamo 2, banganya imikino 4. By’umwihariko mu mikino itanu aya makipe aheruka gukina ntibigeze banganya kuko As Kigali yatsinze 4 Amagaju agatsinda1.

Muri shampiyona y’uyu mwaka, amakipe yombi amaze gukina imikino 4, As Kigali yatsinze umukino 1 inganya undi itsindwa 2. Amagaju FC ntaratsindwa umukino kuko yatsinze imikino 2 akanganya 2.

Amagaju FC natsinda As Kigali arahita afata umwanya wa mbere kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ubu iyi kipe yo mu bufundu ifite amanota 8 ikipe ya mbere ni Musanze ifite amanota 10, gutsinda kw’Amagaju birayafasha kugira amanota 11.

As Kigali yo iri kumwanya wa 14 iraza kuba ishaka amanota 3 yayifasha kuza kumwanya mwiza Kuko nitsinda irahita igira amanota 7, izamuke igere ku mwanya wa 5.

Related posts