Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ese aho Abafana ba Rayon Sports ko mwakutse amenyo ibigori byeze bwacyeye ???, Dore ibintu 3 byatumye ikipe y’abanyarwanda itajya mu matsinda

Impera z’iki cyumweru gishize ntizari nziza ku mupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko ku makipe yari aruhagarariye mu marushanwa ny’Afurika.

Kuwa gatanu byari bibi kuri APR FC ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri ho byari amarira kubafana ba Rayon Sports. Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Al Hilal Benghazi yo muri Libya mu mukino wagombaga kuyihesha itike y’amatsinda ya CAF confederation cup, Gusa ibyayibayeho n’ubu ntirabyakira.

Abafana ba Murera bari baje muri sitade ya Kigali Pele stadium ku bwinshi bambariye amatsinda Gusa ibyo ntibyabujije Al Hilal Benghazi kubatahisha nta n’umwe uvugana nundi.

Ibintu 3 byatumye Rayon Sports idakina amatsinda,

1. kwinjizwa igitego gitunguranye, kuba ikipe ya Al Hilal Benghazi yabanje kubona igitego muri Rayon Sports kikanaza ku munota wa mbere byatumye abakinnyi bayo batakaza kwi kotorora, Ndetse bituma abasore ba Al Hilal Benghazi batangira kujya biryamisha mu Kibuga bagatakaza iminota myinshi.

2. Kwishyira ku gitutu gikabije, Rayon Sports n’ikipe yari imbere y’Abafana bayo ndetse ikaba yarifitiwe icyizere kinshi, byatumye igira igitutu kinshi ntiyatuza ngo ikine umupira wayo. Mu minota yigice cya kabiri niho byagaragaye cyane Kuko buri mukinnyi yashakaga gushota mu izamu aho kubaka umukino wayo usanzwe.

3. Gutera penaliti nabi, mu gihe cyo gutera amapenaliti Rayon Sports yitwaye nabi cyane. Uburyo umukinyi Kalisa Rashid yateyemo penaliti bwagaragaje ko bisa nkaho iki kintu mu myitozo batigeze bagitekerazaho. Ikindi kuba umutoza YAMEN ZELFANi atigeze asimbuza Umuzamu abizi neza ko Hategekimana Bonheur arumwe mu bazi kuizfa.

 

Related posts