Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

“Enyanya enyanya, Tukusima bwenene!”_ Perezida Kagame yigiye ururimi rushya i Rusizi

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri iyi Nyakanga [7], Nyakubahwa Paul Kagame yigishijwe kuvuga amagambo amwe n’amwe akoreshwa mu rurimi rw’Amashi ruvugwa n’abantu benshi mu karere ka Rusizi.

Kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 28 Kamena 2024, Nyakubahwa Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri aka Karere ka Rusizi, kabaye aka munani agezemo mu minsi itandatu kuva atangiye ibi bikorwa ku wa Gatandatu.

Mu kuhagera yahasanze imbaga ngari y’abaturage bari bamutegerereje kuri Stade Régionale y’i Rusizi yahoze yitwa Kamarampaka.

Aka karere gafite abaturage bavuga indimi zitandukanye zirimo Amashi, Amahavu n’izindi by’umwihariko abaturuka mu murenge w’ikirwa wa Nkombo giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu, bamwakirije imbyino zihariye zitwa “Gusaama” maze itsinda “Abasaamyi ba Nkombo” bamunyurizaho n’indirimbo zabo mu birori byari bibereye ijisho.

Mu rurimi rw’Amashi ruvugwa cyane ku Nkombo, Abanya-Rusizi basaga ibihumbi 200 bari kuri Stade ya Rusizi, bamwakirije amagambo agira ati “Paul Kagame enyanya enyanya” na “Tukusima bwenene!”.

Ni ibisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Ni wowe! Hejuru!” ndetse “Turagushimira cyane!”.

Uru rurimi rwanejeje cyane Nyakubahwa Paul Kagame maze na we mu ijambo rye atangira abaramutsa ati “Banyigishije kuvuga ngo ‘Mwazukire’” [Muraho]. Hagati mu ijambo akomeza agira ati “Enyanya Enyanya” na “Tukusima bwenene”, nk’uko na bo babimuririmbiraga, banacinya akadiho; ibyanyuze amaso menshi.

Nyuma yaje kuvuga ko uru rurimi agiye kurwiga mu gihe cya vuba ati “Ndaza kwiga urwo rurimi mu minsi mike.”

Ibarura riheruka rivuga ko Ikirwa cya Nkombo kiri mu Kiyaga cya Kivu, kigizwe n’ubuso bungana na kilometero kare 29.7 butuyeho abaturage ibihumbi 19. Muri aba, nibura abasaga 95%, bavuga indimi z’Amashi n’Amahavu.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Rusizi ahari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi 200 kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye na Nyamagabe kuva ku wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatanu, Paul Kagame kandi yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Nyamasheke ku kibuga cy’umupira cya Kagano, mbere yo kwerekeza mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kanema 2024.

Perezida Kagame yigishijwe ururimi rushya!
Abantu babarirwa mu bihumbi 200 ni bo bari bagiye Kwakira Perezida Kagame kuri Stade ya Rusizi!
Abanya-Rusizi bakiranye Nyakubahwa Paul Kagame urugwiro!
Abasaza bakuze na bo bari babukereye!

Imbyino zihariye zo ku Nkombo zashimishije benshi!

Related posts