Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Eminem yahishuye impamvu ahora yakunje isura ‘yarakaye’

 

Uyu muraperi ukomeye muri America Eminem yahishuriye abantu cyane cyane abafana be impamvu bahora bamubona yakunje isura cyangwa se arakaye ibi bituma abantu bibaza impamvu ibyihishe inyuma.

Ni kenshi abantu batandukanye wumvaga abantu bibaza impamvu Eminem ufatwa nk’umwe mubaraperi bakomeye muri America ndetse no ku isi yose ahora yakunje isura cyangwa se arakaye. Mu bitaramo byose amaze kugaragaramo ndetse n’ahandi hose hagiye hatandukanye ahurira n’abantu, usanga Eminem arakaye cyane ndetse afite n’umujinya ku buryo utapfa kumutinyuka.

Ibi byatumaga abantu bibaza impamvu ahora arakaye afite n’umujinya ndetse bamwe bakavuga ko bifitanye isano no kunywa inzoga cyangwa se ibiyobyabwenge muri rusange abandi bakavuga ko cyaba ari nk’ikimenyetso cy’uko uyu muraperi aba muri Eluminati gusa ibi byose Eminem yabitamaje avuga impamvu we ahora arakaye.

Eminem yavuze ko yakuze iwabo bamubwira ko kugira ngo uvemo umuntu w’umugabo ugomba guhora urakaye ndetse Kandi ngo nta nta mugabo uhora yagagaye si ibyo gusa Kandi ngo bamubwiraga ko kugira ngo ubeho utinyitse cyangwa se wubahwa n’abantu ugomba guhora urakaye nta gusekera uwo ubonye wese, ibi rero ngo byamukuriyemo ndetse aranabikurana akaba ariyo nta ndaro yo kuba mpora ndakaye ati Kandi koko usanga abantu benshi bantinya.

Eminem yamamaye mu ndirimbo zitandukanye gusa iyo yakunzwemo cyane ndetse akanamenyekanamo cyane ni iyo bita no love.

Related posts