Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025,nibwo inkuru y’ inshamugongo y’ umvikanye mu matwi y’ Abakirisitu ko Papa Francis wahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 88. Yapfiriye i Vatikani aho yabaga, azize uburwayi bukomeye bw’umusonga yari amaranye iminsi.
Papa Francis yavukiye i Buenos Aires mu gihugu cya Argentine ku wa 17 Ukuboza 1936, atorerwa kuyobora Kiliziya ku wa 13 Werurwe 2013, aba Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo n’utari Umunyaburayi mu myaka irenga 1,000.
Ubuzima bwe bwabaye urugero rw’impuhwe, kwicisha bugufi no guharanira ubutabera. Yashyize imbere kurengera abakene, abimukira n’abatitabwaho, anagaragaza ubushake bwo kuvugurura Kiliziya.
Nubwo yari arwaye mu minsi ye ya nyuma, yakomeje kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’urukundo. Yigeze kuvuga ati: “Ndashaka ko banzirikana nk’umusaseridoti mwiza wababariye, wumvise kandi wakundaga abantu. Simfite ubwoba bwo gupfa, ahubwo ndifuza gusoza neza.”
Urupfu rwe rwasize icyuho gikomeye, ariko umurage we w’urukundo n’impuhwe uzahora ugaragara mu mateka ya Kiliziya.
Kuri ubu Vatikani yatangaje ko gahunda yo kumuherekeza izamenyekana mu minsi ya vuba, aho hitezwe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru n’imbaga y’abakirisitu bazitabira umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.