Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

EAC na SADC mu nzira zo gukemura ibibazo by’umutekano mu karere

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) byongeye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere, cyane cyane ibishingiye ku ntambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byagarutsweho mu nama yabaye ku wa 24 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida wa Kenya William Ruto, ari na we uyoboye EAC, hamwe na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, uyoboye SADC. Iyo nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize iyo miryango yombi, harebwa uko haboneka umuti urambye ku bibazo bikomeje guhungabanya umutekano w’akarere.

U Rwanda ruracyahangayikishijwe n’umutekano warwo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rugifite  impungenge z’umutekano bitewe n’imitwe yitwaje intwaro igikorera muri RDC, by’umwihariko umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “U Rwanda ruracyafite impungenge ku mutekano warwo, kandi iki kibazo kigomba gukemurwa. Iyo tuvuga ubusugire bw’ibihugu no kubaha imbibi zabyo, ibyo bigomba gukorwa ku gihugu cyose.”

Yongeyeho ko amahoro arambye atagerwaho mu gihe hakiri akarengane n’ibibazo bya politiki bikomeje kuganza ibihugu bimwe na bimwe.

Ati: “Iyo ushaka ko intambara irangira, ushyira iherezo ku karengane, urangiza ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo n’abaturanyi bawe bigiraho ingaruka.”

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

Abakuru b’ibihugu bemeje gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo hashyirweho uburyo burambye bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke, harebwa by’umwihariko:

Guhagarika ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, M23, Mai-Mai n’indi.

Guteza imbere ibiganiro bya politiki hagati ya RDC n’ibindi bihugu by’akarere.

Gushishikariza ibihugu bya EAC na SADC gufatanya mu guhosha amakimbirane.

Kwemeza abahuza batanu bazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iyi nama.

Iyo myanzuro izagezwa ku Kanama k’Umutekano ka Loni kugira ngo haboneke ubufasha mpuzamahanga mu gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe.

Abitabiriye iyi nama barimo Perezida Felix Tshisekedi wa RDC, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Andry Rajoelina wa Madagascar, Lazarus Chakwera wa Malawi, Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda na Hakainde Hichilema wa Zambia.

Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamoud yari ahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Hamza Abdi Barre, Perezida wa Angola João Lourenço ahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Tété António, naho Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ahagarariwe na Minisitiri ushinzwe EAC Deng Alor Kuor.

Iyo nama yitezweho kugira uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC no mu karere muri rusange, binyuze mu bufatanye bwa EAC na SADC.

Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko mu minsi irindwi hazaba indi nama izahuza abayobozi b’iyo miryango n’abahuza kugira ngo hashingwe ingamba zifatika zo guca burundu ibibazo by’umutekano muke mu karere.

Related posts