Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashyaImikino

Dutembere urwambariro rwa APR FC. Menya aho imyiteguro igeze bitegura gusezerera abarabu ndetse n’ingamba bafitiye amakipe yo mu Rwanda. Inkuru irambuye!

Ikipe ya APR FC imaze kuba ntakorwaho mugutwara ibikombe byo mu Rwanda,kurubu imaze iminsi iri kwitegura imikino nyafurika kuera ko yamaze gutombora ikipe yo mugihugu cya Tunizia ndetse ikaba niramuka igize amahirwe yo gusezerera iyikipe yo muri Tuniziya ikazahita ihura nikipe y’igihangange kuri uyumugabane ya Allahily. ibi kandi ikaba izabifatanya no gukina imikino yo mu Rwanda cyaneko Championa yamaze gutangira kandi nkuko bisanzwe iyikipe ikaba ifite ingamba zo kuba yatwara ikigikombe nacyo nkuko isanzwe ibifite munshingano.

Nkuko rero natangiye mbibabwira, ubu tugiye gutemberana murwambariro rwa APR FC kugirango benshi mubafana mubashe kuba mwamenya ingamba ziyikipe mugusezerera ayamakipe y’abarabu yashegeshe APR FC nkuko burigihe iyikipe ihora isezererwa nazo. kurubu rero murwambariro rwa APR FC hari umwuka mwiza. abakinnyi bose bariteguye haba muburyo bw’imikinire ndetse no gutegura aba basor mumutwe ko ikipe zo mubarabu kurubu zikwiriye kuza mu Rwanda zikandagira ndetse zanakumva ko zatomboye iyikipe zikaba zatangira kugira ubwoba.

Nubwo bimeze gutyo ariko kandi abatoza bakomeje kugaragaraza ko hari imbogamizi ikomeye ndetse kubwabo bakaba babona aricyo kintu kibabangamiye. Ikintu gihangayikishije abatoza b’iyikipe ngo nukuba abataka bayo batari kurwego rwo hejuru nkuko babishakaga. ariko nubwo bimeze gutyo, aba batoza bakaba bemeza ko abakinnyi bameze neza ndetse baniteguye kuba batanga ibyo bafite kugirango uyumukino iyikipe izabashe kuwitwaramo neza kandi itahukane intsinzi iheshe ishema igihugu.

Niba uri mubafana iyikipe nawe hari uruhare rwawe usabwa kugirango iyikipe izabashe kugera kuri izintego ifite kandi ikabasha gutanga ibyishimo. ikintu nyamukuru abafana basabwa nukuba hafi ikipe yabo ndetse bakayitera ingabo mubitugu kugirango izabashe guhangamura amakipe yo mu Rwanda cyane ko yiteguye bikomeye ndetse bizanafashe iyikipe kuba yabasha kwitwara neza mumikino nyafurika.

Related posts