Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Dushobora kwifuza Mbappé na Messi”! Perezida Jean Fidèle wa Rayon Sports

Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports ihora yifuza abakinnyi beza bari ku rwego rwo hejuru, ariko rimwe na rimwe bagakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.

Ni ibikubiye mu kiganiro cyashyiriweho iyi kipe cyiswe “Rayon Time” cyagaruwe kuri Radio Isango Star nyuma yo kumara igihe kinini cyaravuyeho, gitinda kugaruka ku bw’impamvu zirimo n’iz’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 28 Gicurasi 2024, ni bwo Umuyobozi Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle wari witabiriye iki kiganiro ku nshuro ya mbere, yagarutse ku bibazo bitandukanye iyi kipe yahuye na byo bihereye no ku buryo iguramo abakinnyi.

Yavuze ko iyi kipe ihora ishaka abakinnyi beza nk’uko babigerageje mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize, ndetse ashimangira ko ibi byose byakozwe hashingiwe ku mikoro y’iyi kipe.

Ati “Twaragerageje mu bushobozi bwacu. Kwifuza ni byiza, ushobora kwifuza Mbappé, ushobora no kwifuza Messi, ariko ntabwo azira ubuntu. Mu bushobozi bwa Rayon Sports icyo gihe twabonaga ari ikipe izahangana muri shampiyona mu Rwanda; kandi koko byarabaye.”

Perezida Uwayezu Jean Fidèle kandi, yavuze ko abahoze ari abatoza bayo bayobowe na Yamen Zelfani, ari bo batumye iyi kipe igura abakinnyi babapfiriye ubusa barimo n’Umunya-Sudani, Eid Mugadam Abacar Mugadam utaranyuze amaso y’Aba-Rayons.

Avuga ku maza ya Mugadam, Perezida Jean Fidèle yagize ati “Kuko nta mafaranga twari dufite, umutoza witwa Yamen Zelfani yaraje aratubwira ati ‘mfite umukinnyi waza agafasha aho bitari kugenda neza. Namutoje muri Al Hilal’. Ubwo rero mu mikoranire myiza ntabwo umutoza yakubwira ko afite umukinnyi utazabaca amafanga kuko nta n’ayo twari dufite ngo wange kumuzana.”

Abafana ba Rayon Sports mu bihe bitandukanye ntibahwemye kugaragaza ko kuba ikipe yinjiza abakinnyi akenshi yibeshyeho, ari byo bituma “Murera” ititwara neza, ndetse ubu ikaba ikubise imyaka itanu itazi uko Igikombe cya Shampiyona gisa.

Yamen Zelfani [ibumoso] ni we wazanye wazanye Mugadam utarishimiwe n’Aba-Rayons

Related posts