Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Dushobora kubona Messi, Suarez na Neymar bakinana muri Inter Miami? Umva Lionel Messi

Kapiteni wa Inter Miami n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Messi yavuze ko yakishimira kongera gukinana n’inyabutatu y’amateka yamamaye cyane muri FC Barcelona yari igizwe na we ubwe, Luis Suarez na Neymar Junior, icyakora ngo gukura Neymar muri Arabie Saoudite byagorana.

Ni amagambo uyu rutahizamu ubitse Ballon d’Ors umunani yatangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu kiganiro n’Igitangazamakuru cya Infobae.

Ni ikiganiro kandi yakoze mu gihe ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina iri kwitegura imikino ya gishuti ibanziriza Irushanwa rihuza amakipe yo muri Amerika y’Amajyepfo, Copa América riteganyijwe muri iyi Mpeshyi muri Leta Zunze Ubunwe Za Amerika.

Messi uherutse kubika Igikombe cy’Isi cya 2022, yakoze ikiganiro kirambuye aho yavugiyemo ingingo zitandukanye zirimo izo mu kibuga n’ubuzima bwe bwite. Ubwo yari abajijwe ku kuba Neymar Junior yaza muri Inter Miami akahamusangana na rutahizamu w’Umunya-Uruguay, Luis Suarez; bityo bakaba bongeye gusubiranya Inyabutatu [Trio] yavunaga umuheha ikongezwa ibiri muri FC Barcelona, yavuze ko byagorana.

Ati “Oya, simbizi gusa ukuri ni uko ari ibintu bigoranye nonaha kuko aracyari muri Arabie Saoudite, ndetse aracyabafitiye amasezerano y’umwaka umwe niko nkeka.” Ati “Yagize umwaka w’ibizazane aho yavunitse imvune y’igihe kirekire yanatumye atazagaragara muri Copa América na none.”

Messi yakomeje avuga ko bajya babiganiraho na Suarez ko wenda umunsi umwe byazakunda kuko nta kintu kidashoboka mu buzima.

Ati “Ukuri ni uko ubuzima bugira impinduka nyinshi, buri kintu cyose cyaba, ariko simbitekereza nonaha, oya! Ibyo turabiganira inshuro nyinshi, avuga Iki-Espagnol kiza kuko tugira itsinda [Group] rya batatu duhuriyemo ngwee na we na Luis [Suarez].

Lionel Messi w’imyaka 37 aravuga rikijyana muri iyi kipe ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ndetse yasabye ko bamuzanira Luis Suarez, inshuti ye magara, maze birakorwa aza ahasanga Sergio Busquets na Jordi Alba bose bari bagize ikipe y’Amateka ya FC Barcelona yatwaye UEFA Champions League ya 2015 ari nayo iriya kipe yo mu Ntara ya Catalunya iheruka.

Kuri ubu iyi kipe bashinja kuba amasaziro ya FC Barcelona, Inter Miami iyoboye urutonde kuko kugera ubu iyoboye urutonde rwo mu Cyerekezo cy’I Burasirazuba [Eastern Conference] n’amanota 35 mu mikino 18.

Messi yakwishimira kongera gukinana na Suarez na Neymar muri Inter Miami ariko ngo kuzana Neymar biragoye!
Aba uko ari batatu bakoze Inyabutatu ikomeye muri FC Barcelona banayihesha Igikombe cya UEFA Champions League n’icy’Isi cy’Amakipe cya 2015 ari na cyo iheruka!

Related posts