Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Dufite impamvu yo kwirwanaho! Amwe mu magambo yatangajwe n’ umugaba mukuru w’ ingabo za M23 ,avuga nicyo bagiye gukora vuba bidatinze.

 

General Major Sultan Makenga, uyoboye Igisikare cy’ umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubilika Domokarasi ya Congo yavuze ko hari impamvu nyinshi zo kwirwanaho bashaka uburenganzira bwabo muri iki gihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe ,wabaye senateri mu Bubiligi akaba n’ umunyambanga mukuru w’ abaganga batagira umupaka( MSF).

Muri iki kiganiro Maj. Gen. Sultan,udakunze kugaragara cyane mu itangazamakuru yabajijwe impamvu batsinda ingabo za Congo n’ indi mitwe ibarwanya kandi ari bo benshi. Mu gusubiza yagize ati”Dufite impamvu yo kwirwanaho , kandi abasikare bacu barabyiyemeje. Byongeyeho,nta bundi buryo dufite ni intsinzi cyangwa tukaburirwa irengero. Bitandukanye na FARDC, abasikare bacu ntibahabwa umushara. Barwana kubera ukwizera no gukunda igihugu kandi bafite ubushake”.?

Muri iki kiganiro Maj.Gen . Sultan Makenga , yabajijwe kandi impamvu yahisemo kurwana ,nawe asobanura ko byatewe ni uko leta y’ i Kinshasa yashakaga ku murimburana n’ ubwoko bwe bw’ Abaturage b’ Abanye_ Congo. Ati” Ntabwo twari kwicara ngo tureke baturimbure tutagize icyo dukora! Biteye isoni n’ agahinda kuba isi iri aha hanze yirengangiza ibi. Wewe ubwawe wiboneye inturo muri Masisi uburyo bahatwitse gusa kuko ngo hari hatuwe n’ Abatutsi. Tugomba guhangana tugatsinda urwango rushingiye ku ngengebitekerezo y’ amoko tugashyira imbere ubwiyunge”.

Sultan Makenga yabajijwe kandi niba bazitabira ibiganiro by’ i Luanda ,ibyo bazahuriramo na Leta y’ i Kinshasa? Mu gusubiza yagize ati” Yego, birumvikana ,turashaka kuganira gusa ariko kuri iyi nshuro tuzi uruhande rwa Angola,ariko nta kintu na Kimwe twigeze twumva giturutse i Kinshasa”.

Destexhe yamubajije uko byagenze mu Bitaro bya Heal Afurika ,Aho ingabo zabo zashinjwe gushimuta abantu bakomeretse?Makenga ati” Abahoze muri FARDC bigiraga abarwayi cyangwa bakigira abaganga. Twahasanze imbunda zigera ku 14. Abakozi b’ ibitaro ni bo babitumenyesheje. Twavanyemo abatari bakeneye kuguma mu Bitaro. Hari abasirikare ba FARDC bakomeretse bari mu Bitaro bitandukanye mu Mujyi kandi abo ntacyo tubashakaho. Nawe ibyo wabyigenzurira”.

Yabajijwe icyo atakereza kuri Perezida Felix Tshisekedi? Makenga yasubije ko nta rukundo agirira igihugu cye”.

Related posts