Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Umukinnyi mpuzamahanga w’Umukongomani Jackson Muleka yatanze amafaranga yo gutera inkunga urugamba ingabo FARDC zihanganyemo na M23

Intambara hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 irakomeje, benshi mu baturage b’abanyekongo bagaragaje ko bashyigikiye ingabo z’igihugu FARDC ngo zibashe guhashya uyu mutwe. Uretse kubigaragaza mu magambo ko bashyigikiye ingabo, hari abatangiye kwitanga mu buryo bw’ubushobozi bw’amafaranga. Ni muri urwo rwego umukinnyi mpuzamahanga Jackson Muleka yatanze ibahasha y’amafaranga yo gutera inkunga ingabo z’igihugu FARDC mu rugamba zihanganyemo na M23.

Amakuru avuga ko uretse amafaranga, Jackson Muleka yanoherereje ibyo kurya ingabo z’igihugu ziri ku mirongo y’urugamba. Ni impano uyu mukinni atagize ibanga kuko abinyujije kuri Twitter ye, yatangaje ko yoherereje ingabo ibirimo imifuka 130 y’umuceri, n’amajerekani 20 amavuta yo guteka ndetse n’amafaranga. Ibi ngo arabikora nk’umunyagihugu ukunda igihugu cye akaba abona aricyo yafasha ingabo z’igihugu ziri ku rugamba.

Jackson Muleka akina mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Turukiya, ni mu ikipe yitwa Kasimpasa. Ni umukinnyi mpuzamahanga ukinira n’ikipe y’igihugu ya Congo izwi nka ”Les Leopards”. Hashize iminsi bivugwa ko yifuzwa n’ikipe ikomeye Beskitas.

Iki gikorwa yakoze cyo gutera inkunga y’ibiribwa n’amafaranga ingabo z’igihugu FARDC ziri ku rugamba, cyashimwe na benshi mu Banyekongo bavuga ko nawe ari intwari y’igihugu. Gusa n’ubwo izi ngabo za FARDC ziri guhabwa inkunga yo kuzitera ingabo mu bitugu, Ibintu bisa n’ibitifashe neza ku ruhande rwazo kuko mu mirwano zabyukiyemo zihanganye na M23, amakuru avuga ko iyi mirwano yasize FARDC itakaje uduce twa Bunagana ubu tukaba turi mu maboko ya M23.

Related posts