Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

DRC-Rutshuru: M23 yakubiswe bikabije, biravugwa ko yatakaje abasirikare benshi barimo n’umukuru wayo

Mu mirwano ikomeye yabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, biravugwa ko M23 yahatakarije abasirikare benshi. M23 yakubiswe bikabije n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse hari n’amakuru avuga ko izi ngabo zbaba zivuganye umusirikare mukuru ufatwa nka nomero ya kabiri kuri Sultani Makenga muri M23.

Ku munsi w’ejo tariki 26 Kamena nibwo hiriwe hakwirakwira amakuru yavugaga ko umuyobozi w’umutwe wa M23 urwanira Sultani Makenga yaba yapfuye aguye mu mirwano ikomeye yabereye muri teritwari avukamo ya Rutshuru. Ni amakuru ariko yaje kunyomozwa n’uyu mutwe nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza Jenerali Sultani Makenga ari mu misozi ya Bunagana yagiye gusura ingabo ze ari kumwe n’umuvugizi wa M23 Willy Ngoma.

Kuri ubu biravugwa ko Mboneza Abbatu ufatwa nka numero ya kabiri kuri Sultani Makenga ariwe wapfuye aguye mu mirwano yo ku munsi w’ejo kuwa 26 Kamena. Ni amakuru ariko n’ubundi ataremezwa n’uruhande rwa M23 kuko itaragira icyo ibitangazaho. Imirwano yo kuri iki cyumweru ngo yakomereye M23 kuko yatakaje ingabo nyinshi mu rugamba rwo muri Rutshuru.

Mboneza Abbatu ngo yaguye ahitwa Tchangi muri Runyoni, andi makuru akavuga ko na Sultani Makenga yaba yarakomerekeye muri iyi mirwano. Sultani Makenga si ubwambere bivuzwe ko yapfuye ariko bikaza kugaragara nyuma ko byari ibihuha.

M23 imaze iminsi yarigaruriye umugi wa Bunagana uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku mupaka uhuza u Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mboneza Abbatu wicaye yambaye n’ingofero bivugwa ko yishwe na FARDC

Related posts