Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Nyuma yuko Abasirikare ba leta ya Congo FRDC bemerewe ibishoboka byose, Imirwano iteye ubwoba yakomeye muri territoire ya Rutshuru. Kurikira amakuru agezweho!

Nyuma yuko abatavuga rumwe na leta ya DR Congo bashyize igitutu kuri leta bayisaba gukemura ikibazo cya M23 kugirango haboneke amahoro muri kivu y’amajyaruguru cyane cyane Bunagana na Rutshuru, leta ya Congo yemereye abasirikare ko bazahabwa ibishoboka byose ariko bakabasha kwirukana abarwanyi ba M23 muriteritoire ya Bunagana na Rutshuru bamaze kuhashinga ibirindiro.

Aba basirikare ba leta ya Congo FRDC bamaze igihe batsindwa n’aba barwanyi ndetse bakanafatira ibikoresho byabo uko bukeye nuko bwije. kurubu intambara idasanzwe yatangijwe n’ingabo za leta ya DR Congo aho bashaka kwigarurira utuduce twose twatwawe na M23,ariko abarwanyi ba M23 bagatangaza ko batazigera barekura uduce bafashe ndetse batangaza ko batazahwema kurwana iyintambara cyane ko bo bafite icyo barwanira.

Kurubu intambara ikomeye irikubera munkengero za teritoire ya Rutshuru iri kugenzurwa n’abarwanyi ba M23 kugeza ubu, ndetse umuvugizi w’igisirikare cya Congo akaba yatangaje ko intego bafite aruko bagomba kurara birukanye aba barwanyi ba M23 muri akagace ndetse byanakundira FRDC bakaba barara babirukanye no mugace ka Bunagana.

Abasirikare ba leta ya Congo FRDC bakomeje kugaragaza intege nke imbere ya M23, ndetse igihe cyose bagerageje kuba barwanya aba barwanyi bagiye batsindwa n’urugamba ndetse kubera igitutu leta ya Congo iri gushyirwaho n’abatavuga rumwe na yo, yemereye aba basirikare ibishoboka byose kugirango bashyire umutima kurugamba bareke kujya kurugamba bafite imitima ibiri nkuko bamwe muri bo bagiye babigaragaza. kugeza ubu hakomeje kwibazwa uko bizagenda mugihe aba barwanyi bakomeza kunesha ingabo za leta ya congo FRDC

Related posts