Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: “Ntabwo tuzakomeza kurebera” Abatavuga rumwe na leta ya Congo baciye amarenga ko bashobora kweguza Perezida Felix Antoine Kisekedi. soma Inkuru irambuye!

Intambara iri kubera muri Congo hagati y’abarwanyi ba M23 barwanira icyo bita uburenganzira bwabo ndetse n’ingabo za leta FARDC, ikomeje kuvugisha abatari bake ariko cyane cyane abatavuga rumwe na leta ya DR Congo irangajwe imbere na Nyiricyubahiro Felix Antoine Kisekedi. abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikigihugu ndetse n’abandi batandukanye bakomeje kwibaza amaherezo y’iyintambara cyaneko ingabo za leta ya DR Congo FARDC zatangiye gucika intege ndetse bigatuma aba barwanyi ba M23 bakomeza gufata uduce twinshi dutandukanye.

Muminsi mike ishize, abatavuga rumwe na leta ya Congo banenze president Felix Antoine Kisekedi bamushinja ko hari ibyemezo byinshi yaba ajenjekera ndetse akaba atinda kuba yagira icyakora kukibazo cy’abarwanyi ba M23 mugihe bigaragara ko iki kibazo gikomeje kuba agaterera nzamba. aba batavuga rumwe na leta ya Congo kandi bakomeje kunenga imwe mumyitwarire y’ingabo za FARDC aho abenshi babajwe cyane n’amafoto yagiye hanze agaragaza umwe mubasirikare ba FARDC yikoreye igitoki. iyi ni imwe mumyitwarire yababaje aba batavuga rumwe na leta bavuga ko ari ukutubahisha idarapo ry’igihugu baba bambaye ndetse bakaba arino gusebya abanye-congo bose muri rusange.

Umwe mumpirimbanyi za Politike ya Congo yatangarije Radio Ijwi rya America dukesha ayamakuru ko mugihe leta idakoze ibikwiriye, aba batavuga rumwe nayo batazakomeza kurebera. yagize ati” Ntabwo tuzakomeza kurebera no guterera agati mu ryinyo kandi abanye-congo bari gupfa abandi bakava mubyabo nyamara ntacyaha na kimwe bigeze bakora.igihe kizagera nibiturenga dushake ukwiriye gukemura ikibazo.” ayamagambo asobanuye byinshi ariko kandi kurundi ruhande wareba ukabona ko cyaba ari ikintu gikomeye ariko cyaba ari ikintu gikwiriye.

Usibye kuba uyumugabo yavuze ibi kandi, yanongeye ho ko mugihe ubuyobozi bwakomeza kwitwara gutya, ntacyo bukora kandi abatari bake bakomeje kuva mu byabo, aba batavuga rumwe na leta ngo biteguye kuba bakeguza perezida nkuko ikikibazo ubwo cyari cyakamejeje muri 2013, leta ya Congo yariyobowe na Joseph Kabira yashyizwe kugitutu n’abatavuga rumwe na yo bituma iki kibazo gihabwa umurongo ndetse icyogihe abarwanyi ba M23 bakaba baremeye gushyira intwaro hasi bakumvikana na leta. Kurubu rero Perezida uriho muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ntakozwa ibyo kujya mubiganiro na M23,akaba arinabyo ahanini biri kurakaza aba barwanyi ba M23.

Related posts