Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Iryavuzwe riratashye. Nyuma yuko president Kisekedi yemereye abaturage guhangana na M23,FRDC igaruje agace kambere ifata n’ibikoresho bya M23. Ngaya amakuru azitse avugwa!

Mu ijambo yagejeje kubabaturage ubwo yafataga ijambo mubirori byo kwizihiza imyaka 60 igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kimaze kibonye ubwigenge kuwa 30 Kamena. president Felix Antoine Kisekedi, yemereye abaturage ko agaiye gukora ibishoboka byose maze abasirikare ba leta abereye umuyobo FRDC bakaba bakwirukana abarwanyi ba M23 babajahaje.

Ubwo yatangazaga ibi, benshi mubari bamukurikiye babifashe nkaho ari inzozi ndetse bitazasohora, cyane ko aba barwanyi bagiye batsinda ingabo za Leta inshuro nyinshi zitandukanye ndetse arinabwo byaje gukunda ko aba barwanyi babohoza umujyi wa Bunagana ndetse nutundi duce dutandukanye. usibye kuba aba barwanyi barabohoje iyimijyi, banahitanye bamwe mubasirikare bakomeye ba FRDC abandi bahinduka inkomere.

Mumirwano yatangiye kumunsi w’ejo ahagana mumasasaba z’amanywa, nibwo ingabo za M23 zoherezaga Rocket mungabo za MONUSCO ndetse binavugwa ko abasirikare bagera kuri 4 ba MONUSCO bahise bahasiga ubuzima. iyimirwano yaje gukomeza ndetse FRDC ibyitwaramo neza ibasha kwica abasirikare bagera kuri 27 bose ndetse ingabo za leta ya DR Congo zibasha kubohoza bimwe mubikoresho by’izi ngabo aribyo icyombo kimwe1, imbunda zo mubwoko bwa k47 3,ndetse banatwara ingofero z’ubwirinzi z’aba barwanyi.

Ibyo byabaye byose byatumye ingabo za M23 zongera gusubira inyuma maze bituma ingabo za leta ya Congo zongera kwisubiza agace (centre)ka Namugenga kari kamaze iminsi mike kagenzurwa n’abarwanyi ba M23. asobanura ibyiyi Operation, Coloneri Ndijije yatangaje ko bagabye igitero kigari kubera ko bari bari kumabwiriza ya Perezida ndetse ibyo bashakaga babigezeho kuko umwanzi yahunze akiruka.

Nkwibutseko bimwe mubyo perezida Felix Antoine Kisekedi yabwiye abaturage, hari mo ko bizageza mumpera z’ukukwezi gushya twatangiye yaramaze kwigarurira uduce twose twanyazwe n’abarwanyi ba M23. ibi byose yabitangaje nyuma yuko abaturage bari batangiye gusaba leta ko yayoboka inzira y’ibiganiro kugirango haboneke amahoro, ariko mukubikwepa akaza kubwira abaturage ko ikibazo cya M23 kitazamusaba kuyoboka inzira y’ibiganiro ahubwo azagikemuza amasasu nkuko nubundi yabitangiye kandi bikaba byatanze umusaruro.

Related posts