Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Abatavuga rumwe na leta ya Felix Antoine Kisekedi baramushinja kujenjeka no kudakemura ibibazo bya M23 ahubwo akabyitirira abandi. ngiki icyo bifuza!

Intambara hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta ya DR Congo, ikomeje kuvugisha benshi. kurubu Amashyaka atavuga rumwe n’ishyaka riri kubutegetsi arangajwe imbere na PPRD ishyaka ry’uwahoze ari president w’ikigihugu Joseph Kabira, riri gushinja leta ya DR Congo iyobowe na Felix Antoine Kisekedi kukuba uyumugabo ajenjeka mugufata bimwe mubyemezo hagamijwe guhangana n’abarwanyi ba M23.

Benshi mubatavugarumwe na leta ya president Felix Kisekedi biganjemo abavuga rikijyana, babona intambara iri hagati ya M23 n’ingabo za leta ari intambara yakuruwe na President Felix Antoine Kisekedi ndetse bakanavuga ko ingaruka zizakurikira iyintambara zigomba kuzaryozwa uyumugabo. munama y’ishyaka ry’uwahoze ari perezida wa PPRD yabaye kumunsi w’ejo, havugiwe mo byinshi ariko hanumvikana ijambo ry’uwahoze ari perezida avuga ko gukemura ikibazo cya M23 ari akantu koroshye kandi kakemuka muburyo bworoshye hatabanje kumeneka amaraso y’abanyekongo.

Usibye Joseph Kabila kandi wagaragaje ibyiyumviro bye we n’ishyaka rye, na Moses Katumbi umwe mubatavuga na Leta ya Felix Kisekedi, asanga bidakwiriye ko abantu bakomeza gupfa mugihe ikibazo kiriho ari gito. yagize ati ” byose bikubiye mumasezerano, leta yagiranye na M23. uwabaha icyo bashaka cyane ko ntanicyo gitwaye, amahoro yaboneka igihugu kikareka gutakaza amafranga n’abantu.” atangariza BBC dukesha ayamakuru, Moses Katumbi yavuzeko biteye agahinda kubona president muzima ashyigikira ko abarwanyi ba M23 baba baterwa inkunga nibindi bihugu mugihe ikibazo gihari ari president urigutinda kuba yafata icyemezo.

Aba batavuga rumwe na leta kandi bongeye gutunga urutoki president Felix Kisekedi, bamushinja kudafata icyemezo gikwiriye ndetse no kujenjekera ibibazo by’intamabara z’urudaca zisimburanwa muri kivu y’amajyaruguru, ndetse bamusaba ko yakemura iki kibazo cya M23 mumaguru mashya bitaba ibyo bagakora ibyo bo bagereranije no kumuhirika kubutegetsi. usibye ibyo kandi bongeyeho ko amaraso yose y’inzira karengane azamenekera muri iyimirwano, azabazwa President Felix Antoine Kisekedi.

Related posts