Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DRC: Abarwanyi ba M23 barahamagarira abatuye muri Congo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. byaba biterwa niki? Soma inkuru irambuye!

Abarwanyi ba M23 barangajwe imbere na Jenerali Sultan Makenga nk’umuyobozi wungirije ariko akaba ‘umuyobozi w’urugamba, kurubu bari guhamagarira abaturage batuye muri DR Congo kuba batangira kwamagana ubutegetsi bwa President Tshisekedi ngo kuberako umuyobozi utabasha gukemura ikibazo cyoroshye nk’icya M23 agatuma abaturage bisanga mu ntambara ngo kubwa Jenerali Sultan Makenga uwo muyobozi ntakwirye kuyobora abanye Congo bityo akaba ahamagarira umunye-Congo wese aho yaba ari hose ko yakwihutira kwamagana ubu buyobozi maze ngo hakaba hajyaho ushoboye gukemura ibibazo by’abanye-Congo kandi atabica kuruhande.

Kuvuga ibi byose, uyu mugabo yarabajijwe n’umunyamakuru wa Goma news 24 dukesha ayamakuru uko yaba abona ubutegetsi buriho ndetse n’inama yatanga kugirango ikibazo cy’imirwano iri guhuza aba barwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Leta FARDC gikemuke maze imirwano ihagarare, maze atangaza ko kubwe atabona impamvu leta idashaka gukemura ikibazo cy’aba barwanyi we yita icyoroshye. nibwo rero yahise aterura amagambo agira ati” ndahamagarira abanye-congo aho bari hose bahaguruke bitegereze barebe ubuyobozi bafite. niba uri umuyobozi ukaba utanezezwa no kuba wakura abaturage bawe mukaga ubwo waba ikiyoboye iki? ndakangurira buriwese kwamagana ubu buyobozi.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba ubuyobozi bwa leta ya DR Congo bwaba bwara hinduye ibitekerezo wenda bakaba bakemera inzira y’ibiganiro n’aba barwanyi ba M23, cyane ko president felix antoine Tshisekedi yatangaje ko atazigera na rimwe yicarana n’aba barwanyi we yise umutwe w’ibyihebe kandi nyamara aba barwanyi bakaba batangaza ko icyo bashaka atari ukuba bahoza igihugu cyabo muntambara, ahubwo icyo bashaka aruko bahabwa uburenganzira bwabo bameze nkaho bambuwe ariko bakaba baremerewe kubusubizwa nubwo leta iriho idakozwa iyinkuru.

Nkwibutse ko kurubu, aba barwanyi ba M23 nibo bari kugenzura umujyi wa Bunagana bamaranye igihe kirenga ukwezi kumwe ndetse n’agasantere ka Rutshuru bamaranye iminsi mike . aba barwanyi kandi bakomeje gutanga integuza bavuga ko leta nitagira icyo ikora, aba barwanyi bazafata undi mujyi mumaguru mashya ndetse bikazaba bitagishobotse kwemera inzira y’ibiganiro mugihe baba bamaze gufata uwo mujyi mushyashya.

Related posts