Abanyamurenge batuye mugace ka Kivu y’amajyepfo, nyuma yo gusaba bagenzi babo batuye ku isi hose ko bafatanya mu isengesho bagasabira igihugu cyabo kidahwema kumvikanamo intambara z’urudaca,kurubu batangaje ko mubyo Imana yabategetse gukora harimo no kuba bafasha abatuye mugace ka bunagana aho kuru hagiye gutangira gushyirwaho uburyo iyinkunga izatangwamo , nuburyo izagezwa kubo igenewe.
Bamwe mubanyamurenge kandi batangarije Gomanews24 dukesha ayamakuru ko ibirikuba kubatuye umujyi wa bunagana bimeze neza nkibyababayeho mumwaka ushize ubwo abarwanyi ba Red Tabara bashakaga kubakorera Genocide ngo bakunde bigarurire uduce aba banyamurenge batuyemo ariko Nyagasani akaza gukinga akaboko. bavuze ko bashingiye kuri ibyo byababayeho, bafite ubuhamya bukomeye uko umuntu aba amerewe iyo ari muntambara ndetse nibyo aba abura barabizi.
Umunyamakuru yabajije aba banyamurenge niba kuba bagiye gukora ibi byaba bitewe nuko wenda abatuye umujyi wa Bunagana baba barabatabaye mugihe bari bakeneye ubufasha. basubije uyumunyamakuru ko ubwo iyintambara yatangiraga, bafashe amasengesho yo gusengera igihugu ndetse ayo masengesho bemeza ko yagenze neza ngo ninaho bakuye ijambo bahawe ni Imana ko bakwiriye kwegeranya ibintu bitandukanye birimo ibiribwa n’imyambaro maze bakajya kugoboka aba batuye mugace ka Bunagana. yongeyeho ati” ntabwo dushaka kubatabara kuko badutabaye, ahubwo turashaka kubikorera ko Imana yo mu ijuru ariko yadutumye kandi tugomba kubyubahiriza.”
Nkwibutseko umujyi wa Bunagana kugeza ubu uri mumaboko ya M23 nyuma yuko aba barwanyi batsinze ingabo za leta FARDC bakabasha kubohoza uyumujyi ndetse aba barwanyi bakaba barashyizeho amwe mumategeko akomeye atuma abatuye muri uyumujyi bahura nibihe bidasanzwe, ndetse no kuba hahora intambara hagati y’abarwanyi ba M23 na FRADC nabyo biri mubyongera ubwoba kubatuye muri akagace ka Bunagana.