Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

DR Congo yafashe umwanzuro wo gutwika buri kimwe cyose gikomoka mu Rwanda cyaba kigaragara ku butaka bwayo.

Ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 16 Kamena 2022, Leta ya DR Congo , yanzuye umugambi wo gutwika buri kimwe gikomoka mu Rwanda( Made In Rwanda ) cyaba kigaragara ku butaka bwayo.Uyu mwanzuro iki gihugu cyafashe wari ugamije kwitandukanya n’ u Rwanda mu mikoranire iyo ariyo yose ibi bihugu byombi byari bifitanye , haba imigenderanire , ubucuruzi n’ ubundi bufatanye butandukanye.

Muri uyu mwanzuro hemejwe ko mu mukwabu w’ uku gutwika hitezwe ko Abanye_ Congo bazasigara bahagaze ku bikomoka i wabo ndetse n’ ahandi hatandukanye havuyemo u Rwanda , igaragaza ko igikomoka mu Rwanda cyose gikwiye gufatwa nk’ umuziro muri Congo.

Uwo ari we wese uzafatanwa ikintu na kimwe cyo mu Rwanda azitwa umunyabyaha abihanirwe cyangwa yirukanwe nk’ uko byagaragajwe mu itangazo.

Ibi bije nyuma y’ uko Perezida w’ iki gihugu Felex Tshisekedi na Guverinoma ye bafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano DR Congo yari ifitanye n’ u Rwanda.

Iyo nama yateranye ku wa Gatatu yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi , yibanze ku kibazo cy’ umutekano mucye by’ umwihariko muri Rutshuru , nk’ uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri Radio na Televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wamaze gufata umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Mu magambo akarishye ashinja u Rwanda kandi yita umutwe wa M23 uw’ iterabwoba , Patrick Muyaya yavuze ko mu byemezo byayo harimo;“Gutegeka u Rwanda gujura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’ umutwe w’ iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo.

Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumvikane ku masezerano , n’ amasezerano yose yumwikanyweho n’ u Rwanda”.

Muyaya Patrick yavuze ko iyo nama yashyigikiye umuhate w’ ubuhuza no gushaka amahoro wa ba Perezuda João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Patrick yavuze kandi ko bashinze bamwe mu bategetsi muri guverinoma n’ umukuru wa Polisi gufata ingingo zo “ kurwanya kunenwa , guhiga abantu n’ ibindi bikorwa byose bibangamira ituze rusange , ubumwe no kubana neza muri ibi bihe”.

Ibi ni nyuma y’ ibikorwa bivugwa mu mijyi imwe mu burasirazuba bwa DRC byo kwibasira abavuga ikinyarwanda, nk’ uko umutwe wa M23 ubivuga. Imyigarambyo yamagana u Rwnada yabaye i Goma ku wa Gatatu yabayemo n’ ibikorwa byo gusahura amaduka y’ abo abasahura bavugaga ko ari abanyarwanda.

Related posts